New life Christian Academy na EP Karagari zizahagarari u Rwanda muri FEASSSA mu mashuri abanza.

Amarushanwa yo mu mashuri abanza yaramaze iminsi akinwa yashojwe  hatangwa ibihembo ku makipe yatwaye ibikombe.

Nyuma y’igihe hakinwa imikino itandukanye mu mashuri abanza aho imikino yatangiriye muri za Zone zitandukanye zaho ibigo by’amashuri bibarizwa,aya marushanwa akaba yarangiye hamenyekanye amakipe yitwaye neza.

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kigo cya New life Christian Academy mu bahungu yo mu karere ka Kayonza yegukanye igikombe  itsinze ikipe y’ikigo cya G.S Kicukiro kuri penarite dore ko bari banganyije kimwe kuri kimwe New life Christian Academy ikaba  yatsindiye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’amashuli abanza mu marushanwa yo mu karere ya FEASSSA.

 

Mu bakobwa ho, ikipe ya Ecole Primaire ya KARAGARI, ibarizwa mu Karere ka Gicumbi, niyo yaje gutsindira itike mu mukino wa volleyball aho yatsinze ikipe  y’ Urukundo Learing Center ikipe ya EP Karagari itwara igikombe.

Padiri Gatete Innocent umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri nyuma yuko imikino irangiye yaganiriye na Rebero.co.rw yavuzeko bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo amakipe akinisha abakinnyi bakuru batari muri icyo cyiciro, kandi bigaragara ko bikomeje kuba umuco ugomba gucika.

Yagize ati ‘Twishimiye kuba amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 15 bari mu mashuri abanza irangiye kandi neza gusa twagiye duhura n’imbogamizi zitandukanye  zirimo nko kwiba imyaka nkaho kuri ubu ikigo cya Nyanza cyo twamaze no kugihana kikaba kigomba no gusubiza igikombe ubu turikurwana nokureba ko izimbogamizi zose zashiraho.’

Abakinnyi bitabiriye aya marushanwa nabo bishimiye kuba barahawe umwanya wo gukina bakana habwa umwanya wo gukina bakerekana impano zabo,Abana bitabiriye iyi mikino basaba abayobozi bayobora ibigo by’amashuri kubashyiriraho ibibuga hafi kugira ngo bajye bakina.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *