
Dore amakosa 7 udakwiriye gukora igihe woza amenyo kandi ukamenya ko ugomba kurinda ishinya yawe
Mu kanwa ni hamwe mu hantu habarurwa mikorobe nyinshi; zigera kuri miliyari 10. Koza amenyo neza niwo muti wo guhangana n’izi mikorobe zose. Abantu bagenda bakora amakosa atandukanye mu koza amenyo yabo bishobora kubaviramo n’uburwayi.
Uburoso ukoresha woza amenyo, bushobora kuba indiri ya mikorobe iryaguye; guhera kuri bagiteri, virusi ndetse n’imiyege. Izi bagiteri zose nizo zitera amenyo yawe kwangirika, kuva amaraso ku ishinya, no kuzana indi myanda ku menyo.
Reba hano amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo, urebe niba hari ayo ukora n’uburyo ushobora kuyakosora
1.Gukoresha uburoso bw’amenyo bukomeye
Mu maguriro atandukanye habonekamo amoko atandukanye menshi y’uburoso bw’amenyo; gusa yose siko ari meza gukoresha ku menyo yawe.
Igihe ugura uburoso bw’amenyo ni ngombwa