
Dore amahame 13 y’urukundo akwiye kuranga buri mukobwa
Mu buzima bwacu bidusaba kugira amahame cyangwa umurongo ngenderwaho kugira tugere kubyo twifuza. Iri n’ihame abantu twese duhuriyeho mu buzima, no mu rukundo rero naho n’uko.
Muri iy’inkuru turibanda ku mahame akwiye kuranga umukobwa mu rukundo nkuko urubuga rwa elcrema rwabigaragaje.
1.Wikwihutira gushaka umugabo
Gukora ubukwe ukava mu nzu ya so na nyoko ni indoto za buri mukobwa aho ava akagera. Ariko gukora ubukwe bihabanye no kubaka urugo rugakomera. Kubyitondamo no kutabihubukira ni ingenzi cyane. Wirebera ku bandi , ingendo y’undi iravuna . Wikoreshwa n’igitutu cy’abantu ngo wihutire gushaka umugabo kuko sibo bazakubakira. Gushaka umugabo ukubaka urwawe ntawe bitanyura ariko kubaka rugakomera bikaba byiza kurushaho. Nta kikwirukansa, kandi ngo iyihuse yabyaye igihumye. Ni