Abanyamuryango bafite ubumuga bukomatanyije ari bo abatumva n’abatabona bibumbiye mu muryango ROPDB (Rwanda Organization of Persons with Deaf Blindness) barasaba Leta y’u Rwanda ko bahabwa uburenganzira bwo kubitaho harimo kwivuza, kwiga no kubagoboka mu mibereho myiza yabo.

Ibyo babitangaje mu gihe cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, wabaye ku wa 27 Kamena 2019 mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, aho insanganyamatsiko yagiraga iti; ‘‘Bose’’, ntiryuzuye tutarimo, uburenganzira bw’Abanyarwanda bose bivuga n’ubw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bishatse kuvuga ko byose ntibyuzuye batarimo.
Musabeyezu Jeannette umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona,akaba atuye mu Mudugudu wa Kangondo II, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, yavuze ko umwana we yagize ubwo bumuga kuva akivuka, ko baketse ko byaba byaratewe ni uko yari yaravutse adashitse, abaganga bamushyira mu byuma, akeka ko bishobora kuba ari yo ntandaro.
Yagize ati ‘‘Ntacyo nashobora kwikorera, nta shuri yakwigamo, amashuri twamujyanyemo, batubwiye ko ubwo bumuga budahuje n’ubwo abandi mu kigo, turasaba Leta ko badufasha gushyiraho amashuri yihariye y’abafite ubwo bumuga, ahantu dutuye ni hato, ahora akingiranye ahantu hamwe, turasaba Leta ko batubonera abigisha b’amarenga, kuko bavugana bakoresheje intoki’’.
Bamwe mu babyeyi bafite abo bana, babwiye itangazamakuru ko hari ababasiga bakabakingirana mu ngo, bakajya gushakisha imibereho, kuko ngo nta bundi bushobozi baba bafite ngo bagire abandi bantu babasigarana.
Furaha Jean Marie Vianney Perezida w’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, yavuze ko uwo muryango ubahuza wa ROPDB, ugamije gukorera ubuvugizi abanyamuryango bawo, aho buri wese agomba gusobanukirwa n’ubwo bumuga.

Yagize ati ‘‘Tuba twaje aha kugira ngo tugaragaze imibereho yacu, tubazane duhurire hano na Leta, turabashimira, tugaragaze ukuntu habaho ihezwa no kutagera ku zindi serivise nk’abandi, dukoresha ururimi rw’amarenga dukoresheje intoki’’.
Mukarwego Betty, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda na we ufie ubumuga bwo kutabona, yavuze ko umuryango ufite abafite ibyo bibazo ko bakwiriye guhabwa ubushobozi bakiteza imbere, ko uwo muryango ukwiye guhabwa ibyemezo byemewe na Leta, kuko ari Abanyarwanda kimwe n’abandi.

Yagize ati ‘’ Utabona kandi ntiyumve agomba guhabwa inkoni y’umweru, hasi hakaba hari ibara ry’umutuku, bituma uwo ari we wese ndetse na Polisi bamenya ko afite ubwo bumuga, ntahabwe akato, bakeneye physioterapy, icyuma kibafasha kugorora ingingo, amagufa akabasha kurambuka neza, bakeneye insimburangingo, bakeneye kwiga, bakiga na TVET, imiryango yabo ikamenya ko ari abantu nk’abandi’’.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bagiye bahugurwa uhereye mu 2011-2013 bikazakomeza kugeza 2021, bigishijwe isuku, guteka, koza ibyombo iwabo, hamaze guhugurwa abantu 163 mu gukoresha amarenga bakoresheje intoki, kuko si buri wese wabimenya keretse uwabihuguriwe.
Dr Kanimba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’abafite ubumuga bwo kutabona, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali, abana 40 ari bo bafite ubumuga bukomatanyije ntiyumve kandi ntibabone, muri abo 40% ni abana, avuga ko abana bakeneye kwiga, abakuru bagahabwa ubushobozi bwo kwibeshaho, kuko ngo nta muryango wabitaho burundu.Abafite ubumuga bibumbiye mu byiciro 5, aho icya nyuma bakunze kwitwa icya ‘‘abandi’’.
Yagize ati ‘‘Hari igihe bita ku bafite ubumuga bw’ingingo ariko bakibagirwa icya 5 abandi, abafite ubumuga bose bagomba guhabwa uburenganzira bungana’’.
Depite Christine Muhongayire Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko mu Rwanda abaturage ari bwo bukungu bwa mbere, ko abatumva batabona bakwiriye guhabwa uburezi kimwe n’abandi.

Yagize ati ‘’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, bakwiriye guhabwa ikigo cyihariye, bagashyirwa hamwe, bagahabwa abasemuzi, kuko buri muntu akeneye umusemuzi we bwite, kuko kwiga hamwe n’abandi byabagora, hakwiriye umubare munini w’abarimu basohoka muri Kaminuza y’u Rwanda, bize ururimi bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona hakoreshejwe intoki’’.
Depite Christine Muhongayire yabwiye itangazamakuru ko abarimu bakwiriye kwigishwa ururimi rukoreshwa n’abatabona ntibumve, kuko ngo hakwiriye umubare munini w’abasohoka, kugira bazabashe gufasha abafite ubwo bumuga bukomatanyije, babiteho, mu gihe bazaba bakenewe mu kigo cyihariye cyabo.
Abanyamuryango bibumbiye mu muryango ROPDB (Rwanda Organization of Persons with Deaf Blindness) bavuga ko mu gihe bazaba bahawe ikigo cyihariye ari bwo bazaba bahawe uburenganzira bwuzuye, kuko ngo batabona uburyo babitaho n’abandi bana bavukana kugira ngo bagire ubuzima buzira bwiza.
@Rojaped.com