APR FC yacishije umweyo mw’ikipe yirukana abagera kuri 15 barasezerewe.

Sekamana Maxime na Dominique Savio nyuma yo kwirukanwa na APR FC bashobora kwerekeza muri Rayonsports fc.

Bamwe mubakinnyi bakiniraga ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC itarabashije gutanga umusaruro mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 yamaze gusezerera bamwe mu bakinnyi baribayigize doreko yasezereye abagera kuri 15 muri 30 bari bagize iyi kipe.

Nkuko byatangajwe nubuyobozi bwiyi kipe impamvu yo kwirukanwa kwa bamwe mubakinnyi bari bamaze igihe gito nabari baragauzwe ariko nti babone umwanya wo gukina barimo Rukundo Denis, Ntwari Evode, Nsengiyumva Moustapha nabandi batandukanye barimo nkunuzamu wabo wari uwambere mugihe kigeze kumyaka itatu ariwe ubanza mw’izamu Kimenyi Yves.

Nyuma yo kwirukwanwa kwabamwe muri aba bakinnyi nuko bamwe muribo bari baramaze kumenyako batazakomezanya na APR FC batangiye kugirana ibiganiro namwe mu makipe atandukanye  yahano mu Rwanda  arimo nka Rayonsports doreko abarimo Sekamana Maxime, Dominique Savio nabandi bashobora kuyerekezamo muminsi yavuba.

Abakinnyi batari bacye ba APR FC bamaze gusezererwa. Muri rusange abakinnyi 15 basezerewe muri APR FC barimo: Iranzi Jean Claude, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Issa Bigirimana, Mugiraneza Jean Baptiste, Ntaribi Steven, Ngabonziza Albert, Nsengiyumva Moustapha, Ntwari Evode, Rugwiro Herve, Rukundo Denis, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves (GK)

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *