Uyu munsi , nibwo hagaragajwe uburyo bushya bwo kwipima agakoko gatera Sida, nubwo bwamaze kugera hanze ndetse ubu bukaba bwaratangiye gukoreshwa .
Ubundi mu Rwanda hagaragara umubare w’abantu banduye agakoko gatera Sida urengaho gato ibihumbi 240, ariko mu mujyi wa Kigali akaba ariho habarirwa benshi ku buryo hakuba inshuro 3 izindi ntara zigize u Rwanda, hanyuma impuzandengo mu gihugu hose ikaba 3%.
Ibi ni ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itanu ishize ariko ubu hakaba hari ubundi bushakashatsi bwatangiye burimo gukorwa nabwo bushobora kuzaduha indi mibare, ubu bushakashatsi bukaba buzatangazwa umwaka utaha wa 2019.
Abagore bakora umwuga w’uburaya banduye agakoko gatera Sida bakaba bageze kuri 45,8%, mu mujyi wa Kigali birenze icya kabiri cyabo, naho abagabo b’abatinganyi banduye Sida bakaba ari 4% kandi abenshi muribo bari hasi y’imyaka 25.
Muri gahunda yo kwisiramuza imaze iminsi ikorwa mu gihugu , iyi gahunda itangira hari abagabo 13% basiramuye ubu bikaba bimaze kugera kuri 30% mu gihugu hose ariko muri Kigali gusa bakaba bamaze kugera kuri 60%, uku gusiramurwa bikaba birinda kwandura Sida 60% kurusha umuntu udasiramuye.
Dr Sabin Nsanzimana ushinzwe kurwanya sida n’izindi ndwara zandurira mu maraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima yakomeje asaba abanyarwanda kwubahiriza gahunda ya 90-90-90 aribyo kuvuga ko 90% bipimishe,90% bafate imiti hamwe na 90% bafite virusi itakigaragara mu maraso yabo, bityo rero mu Rwanda mu rwego rwo kwipimisha tugeze kuri 89%, mu bafata imiti tugeze kuri 92% ku bafite virusi itakigaragara mu maraso tugeze kuri 91%.

Dr Sabin yakomeje agira ati “Ubu buryo bwo kwipima bukoreshwa mu buryo bubiri aribwo kwipima ukoresheje amaraso cyangwa se amatembabuzi yo mu kanwa ariko ugacisha ku ishinya gusa hanyuma ugategereza igisubizo nyuma y’iminota 20, ariko ubu buryo ubukoresha mbere yuko hari icyo urya”.
Ubu buryo buzafasha abantu bagira gahunda zituma batabasha kujya kwa muganga kwipimisha ndetse n’abandi bagira akazi kenshi kuko buguha igisubizo ako kanya, ndetse hakaba hari n’abandi banga kujyayo ngo hatagira umenya ko yagiye kwipimisha .
Dr Placidie Mugwaneza ushinzwe kurwanya ubwandu bushya bwa sida mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima ( RBC ) avuga ko kurwanya ubwandu bushya ari ukurinda abatarandura ndetse n’abavuka .
Yakomeje agira ati “Ubu buryo bushya bumaze gutangwa ni 5738 ariko hari ubundi bugera ku bihumbi 10 burimo gutangwa, bityo rero nyuma yo kubukoresha ugize ikibazo ukaba wahamagara kuri 114 umurongo utishyurwa”.
Ubu buryo bushya kugira ngo bugere kuri benshi bakaba baragiranye ibiganiro n’amashyirahamwe y’abacuruza imiti (Pharmacie) kugira ngo bajye babicuruza bikaba bizatangirana na Farumasi 20 zishobora kuba zifite amashami mu ntara bityo aka gakoresho ko kwipimisha kakaba gahagaze ibihumbi 4 by’amanyarwanda jzo farumasi zikaba zizaba zifite icyapa kiziranga .
Jean Pierre@Rebero.co.rw