Hinga weze irashishikariza abagore kwinjira mu bucuruzi bw’inyongera musaruro

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Umusaruro ushimishije ntupfa kwizana Hinga weze mu turere ikoreramo ifasha abahinzi kubona inyongera musaruro ibahuza n’abacuruzi bacuruza izo nyongera musaruro zitandukanye harimo amafumbire ndetse n’imbuto rimwe na rimwe n’imiti byabasha kubaha umurasuro mwiza.

Amafumbire ndetse n’imbuto bicuruzwa n’abacuruzi b’inyongera musaruro

Hinga weze ikorana nabo bacuruzi b’inyongera musaruro ibaha amahugurwa tukabigisha neza uburyo  bagomba kugeza izo nyongera musaruro ku bahinzi  kandi bakabaha ibisobanuro by’uko zikoreshwa kugira ngo abo bahinzi babashe kuzikoresha mu turere Hinga weze ikoreramo,

Ubundi umuhinzi hari ibyo aba azi cyangwa se atabizi kuko hari n’igihe haba hari inyongera musaruro zigezweho zageze ku isoko umuhinzi atazizi icyo gihe Hinga weze ifasha umuhinzi kuzimenya ndetse akanasobaurirwa nuko zikora binyuze muri abo bacuruzi b’inyongera musaruro kuko Hinga weze iba yabahuje nabo bahinzi.

Nkurikiyinka Alphonse ukora muri Green Farm Nyabugogo numwe mubabona k abagore bakora mu bucuruzi bw’inyongera musaruro ari bakeya kandi babishobora baramutse bagiriwe inama ndetse akanavuga ko icyo umugore yiyemeje akigeraho, bityo nawe akaba abona baramutse biyongereye byaba byiza cyane.

Yagize ati “Nubwo bagira imbogamizi nyinshi kandi iyi miti ndetse n’imbuto cyangwa se ifumbire ducuruza bigira impumuro itari nziza ku bagore baba batwite ariko birashoboka ko bashyiramo aba bacururiza ariko ntibagende bashiramo kuko barakeneye cyane, ikindi yagarutseho nuko iyo bahuye n’abahinzi babagira inama yuko bakoresha ifumbire cyangwa se imirama bahabwa kugira ngo bavanemo umusaruro ushimishije ariko Hinga Weze ikabigiramo uruhare kuko ariyo iduha amahugurwa ndetse ikanaduhuza n’abo bahinzi“.

Abacuruzi b’inyongera musaruro 326 bakorana na Hinga weze haracyagaragaramo igitsina gore gikeya kuko ntacya kabiri cyabo kirimo bityo kugeza ubu  abo bagore bagera kuri 88 bakaba baragiriwe inama na hinga weze yo gushyiraho ishyirahamwe ryabo kugira ngo barusheho kwiteza imbere kandi babone nuko bagirwa inama yo kwiyongera.

Women Agrodealership Development ltd mu magambo ahinnye akaba ari WAD baraganirijwe

Nyuma yaho Hinga weze ibona ko nabava mu bucuruzi bw’inyongera musaruro abenshi ari abagore bamwe bavanwano nuko igishoro bakoreshaga ari icy’urugo abandi bakavamo kubera gutwara inda ubu Hinga Weze imaze kugira inama abo bagore n’abakobwa biyemeje ko bitarenze ukwzi kwa cyenda buri wese azaba yamaze gutanga umusanzu uhwanye n’ibihumbi Magana tanu ( 500.000 frs).

Women Agrodealership Development ltd mu magambo ahinnye akaba ari WAD bamaze kurishyiraho bahise bagana amazone bakurikije aho baturuka bakazajya bacuruza bakurikije ibyera aho batuye ariko abagore benshi akaba ari aba Burere kuko hera ibirayi kandi barakora cyane naho umuyobozi akaba ari uwa Nyamagabe ahari abagore bacuruza 12

Donatile Mukakomeza watorewe kuyobora iryo shyirahamwe akaba abona igihe kigeze kugirango nabo barusheho gukora nkuko bagiriwe inama na Hinga weze ndetse bakumva nt kibazo bazahura nacyo mu gihe bafite abajyanama batandukanye barimo n’abafasha babo kuko ariho bazavana igishoro.

Yagize ati “Twiyemeje bitarenze ukwezi kwa cyenda kuba buri munyamuryango yatanze ibihumbi maganatanu, tukazashishikariza bagenzi bacu kuza tugafatanya, Hinga Weze nayo ikaba yemera kuduha amahugurwa ndetse no kudufasha gushaka ibizaturanga ntabwo twabona ayo mahirwe ngo tuyatere inyoni”.

Nyarunyonga Jeanne d’Arc umukozi wa Hinga weze umujyanama muri gahunda yo gukwirakwiza inyongera musaruro,ubundi dusanga abahinzi iwabo tukabigishiriza hamwe n’abacuruzi b’inyongera musaruro.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ngombwa ko umucuruzi akomeza kw’icara mu iduka rye ahubwo agomba kumanuka agasanga umuhinzi kugira ngo amenye ibyo akeneye no kumenya ibyo umuhinzi yifuza ko yazamugezaho mu gihe cy’ihinga”.

Hinga weze ikaba ihuza abacuruzi b’inyongera musaruro barangura  mu mahanga ikabahuza n’abacururiza mu ntara kugira ngo za nyongera musaruro bakeneye zitari mu gihugu babone uko bazitumiza hanze, nkuko ikoranabuhanga ryihuta n’abacuruzi nabo niko bagomba kumenya ibigezweho ibyo bakaba babigezwaho na Hinga weze ibahuza nabo bacuruzi batandukanye hamwe nabo bahinzi.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *