Nyabarongo isoko ya Nil irushanwa ryo kwoga ryagaragayemo amakipe mashya

Ku nshuro ya munani ishyirahamwe ry’umukino wo kwoga ryibutse abahoze ari abakinnyi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94, muri RSF ho bakaba baratangiye kwibuka muri  2011 kuri la Palisse mu Rwego rwari urwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 abishwe bakajugunywa mu Mazi.

Iri rushanwa rikaba ryabereye kuri Pisine ya Cercle Sportif de Kigali aho ryitabiriwe n’abantu binger zose, nah umwaka ushize rikaba ryabereye kuri Golden Tulip Nyamata mu karere ka Bugesera.

Irushanwa ryabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka abari abakunzi ba Sport n’abakinnyi  babozi, ariko byumwihariko abanyarwanda bishwe bajugunywa mu mazi muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, rutangirira hafi yo mu Kanogo ugana Cercle Sportif ya kigali mu Rugunga

Mu gutangiza iryo rushanwa bayobowe na Ruzindana Claude wari uhagarariye Cercle Sportif de Kigali,bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Mu makipe yitabiriye agera kuri 5 hagaragayemo ikipe nshya ya green Hills

*Rwamagana Canoe and Aquatics Sports ya Muhazi

*Thousand Kilos Canoe and Aquatics Sports ya Gasabo

*Vision Jeunesse Nouvelle/Rubavu

*Cercle Sportif de Kigali Swimming Club

*MAKO SHARK ya Green Hills

Muri ayo makipe yose yitabiriye, Abana, abakuze n’abasaza ibitsina byombi bari abakinnyi bagera hafi 141

Umuyobozi w’ishyirahamwe ryo kwoga mu Rwanda Bwana Kinimba Samuel akaba ashimira amakipe yitabiriye kandi akomeza gushima abakomeza gufasha iri shyirahamwe gukomeza gutera imbere kuko buri rushanwa hagaragara ikipe nshya.

Yagize ati “Mu kwezi kwa Karindwi dufite amahugurwa y’abatozi azatangwa nuwaturutse muri Amerika bakazatoza abatoza bahereye hasi, ikindi hazahabwa amahugurwa y’abasifuzi b’icyiciro cya kabiri, kandi hazaba umwiherero w’abatarengeje imyaka 17 y’abakinnyi bo kwoga, bityo mu kwa munani hakazaba irushanwa rya Open Water”.

Umujyanama muri Komite Olimpike y’u Rwanda akaba ariwe wari umushyitsi mukuru muri iyo mikino waje ahagarariye na Minispoc akaba yarashimye urwego iyo mikino igezeho ndetse nuko bafite ubwitabire byinshi.

Yagize ati “Nshimishijwe n’urubyiruko mufite rukina umukino wo kwoga ikigaragara nuko aba aribo bakinnyi bejo mufite kandi amashyirahamwe menshi aba agomba kwubakira ku bana bakiri batoya, nkaba mbona muri RSF mufite amakipe akomeye mu minsi iri mbere”.

Uko amakipe yarushanijwe duhereye mu bana bato

*Umukobwa  watwaye imidari myinshi muri rusange (6 ya Zahabu) ni NATHALIE HUGER wa Mako shark ya Green Hills,yakurikiwe n’umwana Angel (Imidari 2)wa Thousand Kilos

*Umuhungu  watwaye imidari myinshi muri rusange ni ISHIMWE Cedrick wa  Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu, akurikirwa na MANA CHRIS NOAH wa Cercle Sportif de Kigali,

Mu bakuze(Masters/veterans) umugore witwa BAMPIRE MONIQUE wa Thousand Kilos yarabahize naho umugabo wabahize ni Pharmacien Ndagijimana Joseph wa Cercle

Uko amakipe yakurikiranye:

*Mako Shark ya Green Hills

*Iya kabiri ni Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu

*Iya 3 ni Cercle Sportif de Kigali

*Iya 4 ni Thousand Kilos Women Canoe & Aquatic Sports

*Iya 5 ni Rwamagana Canoe & Aquatics Sports

Muri iri rushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro yaryo ya munani hakaba harakoreshejwe inyogo : Umusomyo, Bunyugunyugu,Ngarama na Makeri.

Editor@Rbero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *