Wealth Fitness International yari yateguye amahugurwa umuyobozi wayo yatawe muriyombi ninzego z’umutekano kubera kudategura neza imana yabo.
Umubare munini w’abantu kuri uyu wa Kabiri bakoraniye muri Kigali Convention Centre, mu nama yari yateguwe nikigo kitwa Wealth Fitness International bigamije guha amahugurwa ku bijyanye no gukora ubucuruzi, ariko birangira hitabajwe inzego z’umutekano.
Ni inama byavugwaga ko yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze urubyiruko rwiyandikisha ku bwinshi.
Gusa ubwo bahageraga, basanze ari ukubanza kwishyura, ibintu nabyo byabanje guteza akavuyo ndetse umubare munini ubanza guhagarara imbere ya Radisson Blu hotel, wabuze amajyo.

Baje kwemererwa kwinjira, ariko icyumba cyari cyatuwe cyuzuye kuva imbere kugera inyuma, ku buryo abantu batabonaga uko bahumeka.
Byageze aho inzego z’umutekano zihagera harimo Komiseri wa Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi n’Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba, Karake Peter.
CP Rumanzi yabwiye abari muri iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.

Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.
Yakomeje ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere. Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa.

Yakomeje agira ati “Turasaba ko ibyo biba bihagaze.”
Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.
@rebero.co.rw