Dream Club Taekwond Don Bosco irakataje mukuzamura umukino wa Taekwondo mu Rwanda

Mu rwego rwo kwerekana ibikombe twavanye muri GMT irushanwa ryabereye Rubavu aho twegukanye umwanya wa kabiri ndetse n’umwanya wa mbere n’igikombe mu bafite ubumuga muri Taekwondo.

Abakunzi bacu ndetse n’ababyeyi bafite abana bakina muri Dream Club Taekwondo uyu munsi twahuriye aho dusanzwe twitoreza maze dutumira amakipe agera ku munani ndetse n’indi kipe yaturutse mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Bugesera kugira ngo twereke abakunzi bacu ibikombe twavanye muri iryo rushanwa ndetse tunashimishe abana basanzwe bakinira Dream Club Taekwondo bakina na bagenzi babo baturutse muri ayo makipe twatumiye.

Me Ntawangundi Eugene umuyobozi wa Dream Club Taekwondo ikinira mu kigo cy’urubyiruko cya Don Bosco mu Gatenga agaruka ku irushanwa ryari ryabahuje nayo makipe ko ari ukwerekana ibikombe.

Yagize ati “Intego yacu uyu munsi kwari uguhuza abana batoya guhera ku myaka 17 ubu hari hashize hafi amezi arindwi abo bana batabona amarushanwa bikaba byari mu rwego rw’uko umwaka utarangira batabonye irushanwa na rimwe, tukaba twarabikoze dufatanije na Federation ya Taekwondo mu Rwanda kugira ngo abana nabo babone irushanwa bakina”.

Yakomeje agira ati “Umwana muto tugira muri Dream Club Taekwondo afite imyaka itanu ariko ubundi abanyamuryango dufite ni mirongo irindwi na babiri bikaba ari ibyiciro byose kuko harimo abakuru, harimo ingimbi ndetse n’abangavu ndetse tukagira n’ikipe y’abafite ubumuga bw’amaboko”.

Mucyo Ivan ni umwe mu bakinnyi ba Dream Club Taekondo umazemo imyaka ine akaba avuga ko hari byinshi amaze kwigira muri iyi kipe kuko yatumye abasha kurenga imbibe z’u Rwanda ndetse akaba yarahindutse mu myifatire abikesheje iyi mikino.

Yagize ati “Kubera gukina iyi mikino ubu byatumye mbasha kwigurira ibikoresho by’ishuli ndetse kubera gukina ubu nabashije gusohokera igihugu njya gukina mu gihugu cya Tanzaniya ndetse ubu kubijyanye n’imyifatire yanjye kuva ntangiye gukina ubu ikinyabupfura cyariyongereye cyane”.

Habimana Jean Claude umutoza wa Taekwondo mu muryango wa Special line up Taekwondo ikorera kimironko bakaba bari baje kwifatanya na Dream Club Taekwondo mu kuzamura ubumenyi bw’abakinnyi babo.

Yagize ati “Iyo habaye ibikorwa nk’ibi bituma abana batishora mu ngeso mbi ndetse kunywa ibiyobyabwenge no gutwara inda zitateguwe ziterwa abana babangavu igikorwa nkiki kikaba gituma biyubaha ubwabo kandi bikaba mu rwego rwo kuzamura sport nyarwanda”.

Abana bakunda imikino njyarugamba tubagira inama yuko iyo bamenye gutera umugeri ko bagomba kuwukoresha ahari ngombwa kuko ntabwo dutoza abana kurwana kuko tubatoza kugira ikinyabupfura kuko utayifite ntanicyo ushobora kugeraho.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *