Wa muhungu we irinde aya makosa  akomeje gusenya ingo zitari nke

Muri kamere  y’abagabo bose bazwiho kugira umutima wo kwihagararaho no mu makosa yabo aho usanga bashaka impamvu zatuma amakosa yabo adahabwa uburemere akwiye kugira cyangwa bagashakisha impamvu ituma kidafatwa nk’ikosa. Gusa icyo abantu bose bahuriraho ni uko mu buzima nta muntu udakosa ariko hari amakosa adakwiriye gukorwa kuko aba ashobora kwangiza byinshi.

Uyu munsi rebero.co.rw yabakusanyirije amwe mu makosa akomeye abagabo bakorera abakunzi babo bigatuma umushyikirano bagiranaga nabo uzamo agatotsi:

  1. Gutesha agaciro ibitekerezo by’abo bakundana

Burya ngo iyo ushaka kubana neza n’umukunzi wawe amahoro, ni byiza kumutega amatwi maze akakubwira ibyifuzo bye kandi ukabiha agaciro mu gihe cyo gufata imyanzuro, iki ngo ni ikintu kiba muri kamere y’abagore muri rusange dore ko baba bifuza ko ibitekerezo byabo byitabwaho.

Amakosa abagabo bakora rero ngo ni ukudafata umwanya ngo batege amatwi bumve ibitekerezo by’abakunzi babo ahubwo bagashaka ko itegeko ryabo rishyirwa mu bikorwa. Ni yo mpamvu uzasanga kenshi ingo zo muri iyi minsi zisenyuka kubera ubwumvikane buke buturuka ku kutumvikana ku ngingo runaka.

  1. Kugaragaza ko utamwitayeho

Bimwe mu bituma ingo zo mu minsi ya none zikomera biterwa n’uko umugabo agaragariza umugore we ko amwitayeho. Ibi ngo abagore barabikunda kuko bituma bumva ko bafite agaciro mu muryango ndetse ko bawufatiye runini maze bikabanezeza.

Iyo bigaragaye rero ko abagabo batacyita ku bagore babo nko kutabahamagara babifuriza ibyiza bitangira kuzana umwuka mubi bikaba byanabasenyera.

  1. Kutabagira nyambere

Hari abantu benshi bazi ko gushaka ubutunzi ari byo byubaka urugo rugakomera. Yego ni byiza kubugira kuko bukemura ibibazo byinshi umuryango ushobora guhura na byo ariko ntabwo ushobora gukemura byose.

Iyo abagabo bashyize imbere ubutunzi maze igihe cyo kwishimana n’umuryango kikagabanyuka byangiza umubano. Niba ushaka ko amahoro ahinda mu muryango wa mugabo we, ujye ushyira imbere umukunzi wawe kandi umuragize Imana.

  1. Kutita ku marangamutima y’abakunzi babo

Ubundi birazwi ko abagore barangwa n’amarangamutima cyane. Hari n’igihe bishima bakarira cyane cyane nko mu bukwe cyangwa mu bindi birori byabateguriwe n’ibindi.

Kwita ku marangamutima yabo ngo bibagaragariza urukundo ariko bikabababaza mu gihe bagaragaje amarangamutima ntibitabweho.

  1. Kwikunda

Iri ngo ni rimwe mu makosa akomeye abagabo benshi bakunda gukora. Wa mugabo we umenye ko iyo mu bitekerezo byawe hajemo ikintu cyo kwishyira imbere aho guharanira inyungu zanyu mwembi, ntabwo ubabaza umukunzi wawe gusa ahubwo uba unatokoza umushyikirano mwagiranaga umunsi ku wundi.

  1. Kurakara vuba

Hari udukosa abagore bakora tukababaza abagabo cyane ugasanga bararakaye ku buryo bashobora no guhohotera abagor babo. Iyo umugore wawe abonye umurakariye bigeze aho kandi we abona ikosa yakoze ritaremereye abona ko utamukunze ndetse ko utamufata nk’ikiremwamuntu.

Ibi ngo bituma abagore batanezerwa mu mibanire yabo n’abagabo babo kuko bahora bigengesereye ngo batavuga ijambo cyangwa bakagira agakosa kabaturukaho bikababaza umugabo. Iyo mibereho yo kwigengesera cyane rero ituma umugore atisanzura ku mugabo we kuko aba akeka ko ashobora nko gucikwa akavuga iryamukoraho.

  1. Kubahuka umukunzi wawe

Mugabo wese usoma izi ngingo, menya ko igihe cyose ututse umukunzi wawe, cyangwa se ukamusebya mu bandi, igihe wanze ibitekerezo bye cyangwa se ukamukubita, uba umwubahutse kandi iyo ni inzira yo gusenya urugo rwanyu.

Ni byiza ko mu gihe habonetse icyo kugawa ku mukunzi wawe, wihangana ukaza kubimubwira mugeze aho mwiherereye kandi na bwo ukabimubwirana umutima mwiza ukamugira inama nk’umukunzi wawe.

  1. Gutakariza icyizere umukunzi

Icyizere mu rukundo ni ingezni mu buzima kuko cyubakirwaho ibintu byinshi bituma umuryango ukomera.

Akenshi icyizere kibura bitewe n’amagambo aturuka hanze avuga ingeso mbi ziranga umugore rimwe na rimwe atari na byo maze bigatuma abagabo batabizera.

Ibyiza rero ni ukureka kumva amabwire ya rubanda ahubwo ibibazo byavutse mugafatanya kubishakira umuti aho gufata imyanzuro mibi ishingiye ku mabwire. Burya ngo iryo wumvise ukarimira ni ryo ryubaka urugo.

  1. Kutagira umwanya w’ibiganiro

Kuganira bizana ibyishimo mu muryango kuko umwe aba ashaka ko undi amusetsa, amubwira akari ku mutima bigatuma umuryango uhorana ibyishimo bidashira.

Muri iki gihe benshi bavuga ko bahugiye mu mirimo ku buryo ngo bigorana kuvugana n’abakunzi babo. Ibi na byo ngo ni amakosa abagabo bakunda gukora kandi ashobora gusenya byinshi mu mibanire yabo n’abo bashakanye.

  1. Kudaha agaciro ibyo abakunzi babo babakorera

Ibikorwa by’umugore mu muryango iyo bifashwe nk’inshingano akwiriye gusohoza ntihabeho igikorwa cyo kumushimira ngo ntibimunezeza kandi na byo ngo ni amakosa akunda kuranga abagabo benshi.

Usanga niba umugore akuzaniye ifunguro wibagirwa kumushimira, yaguha amazi yo gukaraba ukumva ko byari inshingano ze nk’aho ari umukozi mu rugo kandi burya n’umukozi iyo akora neza arashimirwa. Iyo udashimira umukunzi wawe ibyo agukorera biramubabaza kuko yumva asa n’uwaruhiye ubusa.

Aya makosa tubonye nta kindi aba agamije uretse gusenya urugo rwari rukomeye kandi nta muntu n’umwe wifuza ko urugo rwe rusenyuka. Ni yo mpamvu bakunzi ba rebero.co.rw cyane cyane abagabo mukunda inama zacu mukwiye kwirinda aya makosa niba mushaka ko ingo zanyu zikomera na ho ubundi nibitaba ibyo muzahura n’uruva gusenya.

Hirwashadu@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *