Hinga weze mu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango

Amahugurwa y’iminsi ibiri ku bakozi bahagarariye Hinga weze mu turere ikoreramo mu buryo bushya bwo gufasha abagore kwiteza imbere binyuze muri GALS (Gender Action Learning System) babasha kugera ku iterambere ry’umuryango .

Uburyo bwo kwigisha GALS bakoresheje ibishushanyo kuko ntawe buheza

Iyi gahunda nshya ikazabafasha kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga yaba aturuka mu buhinzi cyangwa se kugeza umusaruro ku isoko hanyuma bakabasha kwita ku bana babo kugira ngo babarinde imirire mibi.

Aba turimo guhugura bazadufasha guhugura abandi basanzwe ari abakoze ba Hinga Weze mu turere 10 isanzwe ikoreramo harimo abashinzwe imirire myiza hakabamo abashinzwe amatsinda yo kubitsa no kugurizanya cyangwa se kugeza umusaruro ku isoko, aba bakazajya guhugura abandi bakozi batandatu basigaye mu karere ndetse bafashe guhugura abitwa abakorerabushake kugira ngo babashe kwigisha abaturage muri ya matsinda yo kwizigamira.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire uburingare ndetse no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga weze, hari uburyo twari dusanzwe dukoresha usibye kubyibagirwa ntabwo bahita bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe naho muri GALS yo ihita ibishyira mu bikorwa ndetse mukiha n’umuhigo w’umuryango uba ugabanije mu byiciro bine bihwanye n’umwaka.

Abigisha ndetse n’abagishwa bahusizaga ko ari uburyo bwiza muri Hinga Weze

Yakomeje agira ati “Ubu ni uburyo bushya bakoresha ibishushanyo buri wese yibonamo ndetse nabatazi gusoma ugasanga bakurikira kuko buri wese afata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibyo yigiye muri ubwo bumenyi, kuko twasanze mu bagore bagira ubwoba batiha icyizere ukabona ubwoba aribwo bashyira imbere aho kugira ngo biteze imbere”.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga Weze

Yagize ati “Iyo urebye impamvu zitera imirire mibi ari naho haturuka ku gwingira kw’abana usanga harimo ibura ry’ibiryo kutita ku bana ndetse n’ikibazo cy’isuku nkeya mu muryango, nka Hinga weze izafasha abagore kwiteza imbere bizatuma babasha kwita ku ngo zabo babashe kwita ku bana ndetse bidufashe kurwanya rya gwingira mu bana bato mu turere Hinga weze ikoreramo”.

Mukandayisenga Vestine umwe mubatangaga amahugurwa ya GALS atangira avuga ko ubu buryo bwatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2012 bukaba ari uburyo budaheza kuko ari uzi gusoma arakurikira ari utazi gusoma nawe agakurikira kuko bakoresha ibishushanyo.

Vestine Mukandayisenga umwe mubatangaga amahugurwa kandi wemeza ko iyi gahunda ya GALS ijyanye n’intego za Hinga Weze

Yagize ati “Hinga weze muri gahunda zabo zo gufasha abaturage guhinga neza no kugeza umusaruro ku isoko basanze abaturage bakwiteza imbere bahere kubyo ubwabo beza kandi bakabasha kwihaza muri ibyo bejeje ndetse bikaba byanatuma barwanya igwingira mungo zabo”.

GALS ikaba ikoreshwa mu buryo bwo kwimika no kwimakaza amaheme y’uburinganire mu muryango bityo umwihariko wayo ukaba ari uwuko dukoresha ibishushanyo aho kwandika amagambo ikaba yigishwa abantu bamikoro make.

Egide@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *