Mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma imirenge 3 niyo imaze kwubakwamo imidugudu y’icyitegererezo

Mu rwego rwo gutuza no gutura neza mu karere ka Ngoma abaturage batishoboye ndetse na bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 bamaze gutuzwa mu mirenge itatu muri cumi nine igize ako karere ka Ngoma.

Iyi nzu ni iyo mu murenge wa Kazo ituyemo imiryango ine ikaba yarubatswe mbere y’indi zubakwa ubu ngubu.

Mu murenge wa Rukumberi hashyizwe umudugudu wiswe Green Village kubera ibikorwa byo kurengera ibidukikije hakaba hari amazu imwe imwe buri nzu ikaba ifite Biogaz ibafasha guteka ndetse no gucana kandi bakaba bafite igikumba  cy’inka kibasha kubafasha gutuma nta kibazo cya Biogaz  bagira.

Uyu mudugudu wa Rukumberi ugizwe n’amazu 57 abawutuye basabwaga ibihumbi managabiri kugira ngo bahabwe ikibanza, ariko bakubakirwa n’akarere gusa buri muturage uwutuyemo ntabwo yemerewe kuba ashobora kugurisha inzuye ariko yemerewe kugira ibyo ayihinduraho nko kuyongera cyangwa se kurushaho kuyitunganya neza.

Muri Green Village Rukumberi abawutuye bamaze kumenyera ndetse na Biogaz yabagezeho neza

Mu murenge wa Mutenderi hubatswe amazu muri 2016-2017 ayo mazu akaba ari inzu imwe ituramo imiryango ine ayo mazu yahubatswe akaba ari icumi atuyemo imiryango mirongo ine, iki akaba ari igikorwa cyiza cyo gutuza abatishoboye kuko iyo babonye aho barambika umusaya ibindi biza buhoro buhoro.Nabo bafite igikumba cy’inka ndetse n’agakiriro kabasha gutanga akazi mu batuye uwo mudugudu.

Mu murenge wa Kazo umudugudu waho watangiye kwubakwa muri 2017-2018  hamaze kwubakwa inzu imwe ituyemo imiryango ine ariko hakomeje kwubakwa izindi zigera kuri enye zizakira imiryango cumi n’itandatu , hakaba harimo kwuzura izindi nzu eshatu buri nzu izakira imiryango ibiri, ariko izi eshatu akaba ari inzu zubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 bikaba biteganijwe ko zizaturwamo uyu mwaka.

Amazu ya 4 in 1 yubakwa mu murenge wa Kazo azacumbikira abatishoboye

Muhawenimana Joseline ni umwe mu miryango wamaze gutuzwa muri uyu mudugudu wa Kazo akaba yaraturutse mu kagali ka Muhango, ni umwe mubarokotse ariko arokokana n’umubyeyi we.

Yagize ati “Negereye ubuyobozi mbubwira uburyo tubayeho ndetse n’umubyeyi wanjye yararwaye cyane , kubera kumuvuza ko ntabona uburyo bwo kwiyubakira inzu twabamo, ubuyobozi bwaranyumvise bumpa icumbi ryo kubamo njyewe n’umubyeyi wanjye, ubu musanze ndimo gukora kuri aya mazu azaturamo bagenzi bacu kugira ngo mbone imibereho yacu igende neza”.

Muhawenimana Joseline aganira n’itangazamakuru wo mu mudugudu wa Kazo

Yakomeje agira ati “Baduhaye aho kuba ariko nta gikoresho nta kimwe dufite mu nzu ubwo rero ubuyobozi bugomba kugira ibyo buduha ndetse tubona aya mazu narangira kwubakwa imibereho izarushaho kuba mibi kuko ubu icyo turya niho tukivana kuko nta butaka bwo guhinga dufite”.

Visi Meya ushinzwe ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney yagarutse ku gutuza abatishoboye mu karere ka Ngoma aho ingengo y’imali yabagenewe yarangiye ibyo bateganyaga bitarangiye ariko akaba avuga ko ibikorwa bigikomeza kuko ntabwo ariyo midugudu yonyine izubakwa mu karere.

Yagize ati “Abo twatuje mu mudugudu wa Kazo ni abantu batari bishoboye bari bakeneye aho batura ariko kuba mwabonye nta bikoresho twabahaye mu nzu icyo twagitangiye isoko ku buryo ariya mazu arimo kuhubakwa azashyirwamo ibikoresho nkenerwa nabo ntabwo bazasigara ahubwo mwabonye ko nta mashanyarazi bafite ubwo rero bazayahererwa hamwe bose kuko ntabwo bazasigaramo bonyine”.

Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngoma aganira n’itangazamakuru ku byiza bimaze kugerwaho muri ako karere.

Yakomeje agira ati “Ku bijyanye nuko bavuga ko nta butaka bafite ibyo turabizi kuko n’ubundi twabazanye gutura hari nta butaka bafite , ariko hariya twabubakiye tuzahashyira ibiraro ndetse tubashakire naho bazajya bahinga gusa turbizi kandi biri muri gahunda ya Leta, kuko uwo twahaye aho atura ni ngombwa ko tumushakira nibura aho yahinga imboga ”.

Iyi midugudu imaze kwubakwa mu mirenge itatu ikaba ikiri micyeya cyane ariko gahunda ya Leta ikaba ikomeje yo gutuza abaturage batishoboye nkuko byatangajwe n’umukuru w’igihugu ubwo yatahaga imidugudu itandukanye yagiye yubakwa mu gihugu.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *