
Gicumbi: Abaturage baganirijwe uko bakwiye kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka
Inzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri zitabiriye inteko z’abaturage, abaturage basabwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Izi nteko z’abaturage zabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi, zitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano muri aka karere ndetse n’abafatanyabikorwa bako, aho abaturage basabwe gukomeza kunga ubumwe kandi bagakorana n’ubuyobozi hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rubaya, yabibukije ko bagomba gukomeza kurangwa n’ubufatanye hagati yabo kandi bakubahiriza ibyo basabwa n’inzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “Usibye ubufatanye bukwiye kubaranga nk’