Month: April 2019

Kwibuka 25: Ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri Van Hall Larenstein University of Applied Sciences” mu Buholandi 

Kwibuka 25: Ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri Van Hall Larenstein University of Applied Sciences” mu Buholandi 

Amakuru, MU MAHANGA
Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru turangije tariki ya 12 Mata, muri kaminuza ya Van Hall Larenstein iherereye mu mujyi wa Velp mu burasirazuba bw’ u Buholandi habaye ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94. Iki kiganiro cyateguwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25. Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabutekerezo ya Jenoside” Mu batanze ibiganiro harimo Ambasaderi w’ u Rwanda mu buholandi Nyakubahwa Jean Pierre Karabaranga. Harimo kandi bwana Marco Verschuur ushinzwe guhuza ibikorwa bya programu ya masters mu buhinzi muri iyi kaminuza. Hari kandi n’abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda, Charles Hategekimana wiga muri iy
Kwibuka25: Abapolisi bahawe ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Kwibuka25: Abapolisi bahawe ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Amakuru, UMUTEKANO
Kuwa kane tariki 11Mata 2019, abapolisi basaga 500 ba korera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni ikiganiro cyatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana. Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda watanze ikaze muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro 25 Jenoside yakorewe abatutsi yibukije abapolisi ko kwibuka twiyubaka bishingira ku umutekano kugira ngo ibyagezweho bikomeze gusigasirwa. Yagize ati “Hari abagifite umugambi mubisha wo kugaruka gusohoza umugambi   wa Jenoside barimo FDLR n’abandi bafatanyije, hari n’abari mu gihugu bagifite ingengabitekerezo ya Jenos
Twibuke abacu duharanira kusa ikivi basize dukorana umurava nkuwo bagiraga mu kazi

Twibuke abacu duharanira kusa ikivi basize dukorana umurava nkuwo bagiraga mu kazi

Amakuru
Dukomeje gusaba abahoze ari abakozi b’iposita  icyo gihe  nubu turihamwe kugira ngo badufashe gushakisha uwari umukozi w’iposita wazize Jenoside tutamenye kugira ngo babatumenyeshe nabo tubibuke nabo ku munsi nkuyu ku mugaragaro dushyira amazina yabo hamwe na yandi tuvuga ibyo bakoraga tubavuge n’ibigwi kuko aba twibuka 27 bari bafite ibyo bashinzwe batanze umusanzu wabo mu kubaka iposita ndetse n’igihugu,  bagiye tukibakeneye bashoboraga kuba bakiri kumwe natwe nabo bakidufasha kwubaka iposita  bayiteza imbere abenshi bari bakiri batoya. “Umuyobozi  mukuru wa Ofise y’amaposita mu Rwanda” Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata nibwo Ofisi y’igihugu y’amaposita ifayanije na RISA bibutse abari abakozi bayo bagera kuri 27 bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94, uyu muhango ukaba w
Rwamagana: Mu muhango wo Kwibuka wabereye mu murenge wa  Muyumbu, Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 yahabonetse.

Rwamagana: Mu muhango wo Kwibuka wabereye mu murenge wa Muyumbu, Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 yahabonetse.

Amakuru
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2019, Abayobozi n'abaturage bo mu karere ka Rwamagana bifatanyije mu Kwibuka Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwatanzwe na Mutsindashyaka Vedaste, hagarutswe ku bugome n'ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ku Muyumbu no mu nkengero zaho. Muri uyu muhango Kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 yabonetse, harimo imibiri 10 yabonetse mu murenge wa Muyumbu n'indi 3 yabonetse mu murenge wa Karenge. Minisitiri w'urubyiruko, Rose Mary Mbabazi nawe akaba yari yifatanyije n'abanyarwamagana muri uyu muhango. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Madamu Musabyeyezu Dative uhagarariye IBUKA mu karere ka Rwamagana, Yavuze ko Ubutumwa bwo Kwibuka butareba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1...
Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) yifatanyije  na Minisiteri y’urubyiruko (MINIYOUTH) kwibuka abahoze ari abakozi bazo.

Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) yifatanyije na Minisiteri y’urubyiruko (MINIYOUTH) kwibuka abahoze ari abakozi bazo.

IMIKINO
Kuri uyu wa Gatatu Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) na Minisiteri y’urubyiruko (MINIYOUTH) bafatanyirije hamwe kwibuka abari abakozi ba MIJEUMA, bakaba bari bamwe mubatezaga imbere siporo n’umuco bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Kimwe n'ibindi bigo bitandukanye bya leta mbere ya 1994 kubera amacakubiri yarangwaga muri ibyo bigo bitandukanye no muri za Minisiiiteri naho ayo macakubiri ntiya hatanzwe n'ahagaragara ko hatakagombye kuba amacakubiri nko muri siporo n'umuco naho ntibyatanzwe dore ko byari urwitwazo rwo gucamo abantu ibice,Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) na Minisiteri y’urubyiruko (MINIYOUTH) byicyo gihe nazo ntizatanzwe dore ko abatutsi bazikoragamo nabo bahuye na kaga. Minisitiri Nyirasafari uyobora Minisiteri ya siporo n’
Minisante yibutse abakozi bayo bazize Jenoside, isura urwibutso rwa Ntarama Bugesera

Minisante yibutse abakozi bayo bazize Jenoside, isura urwibutso rwa Ntarama Bugesera

Amakuru, UBUZIMA
Minisiteri y’Ubuzima (Minisante)  ndetse n’ibigo biyishamikiyeho hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bibutse abari abakozi biyo Minisiteri y’ubuzima bagera kuri 42 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba babibutse basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mata 2019, ukaba witabiriwe na minisitiri Dr Diane Gashumba n’abakozi bose ba Minisante ,ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abafatanyabikorwa aho basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera rubitse imibiri isaga 5000 basuye kandi  n’ikigo kirwanya ihungabana n’isanamitima. Aho muri icyo kigo cy’isanamitima cya Aheza Healing Career Center basobanuriwe ibihakorerwa dore ko ari inzu igizwe n’ibyumba bitandukanye nkuko Umunyamaban
Icyumweru  cyisanamitima no guhumurizanya muri Chorale Abagenzi

Icyumweru  cyisanamitima no guhumurizanya muri Chorale Abagenzi

Amakuru, IYOBOKAMANA
Mu materaniro y’icyumweru cyo gusenga mu kwezi kw’Ugushyingo muri 1978 nibwo Cholare Abagenzi yavutse ishinzwe na Enias Karambizi ari nawe wari wubatse hamwe n’abasore babiri. Ku nshuro ya 25 hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 na Cholare Abagenzi yateguye icyumweru cyisana mitima no guhumurizanya ku rusengero rw’Abadiventiste rwa Muhima bibuka abaririmbyi baririmbanaga aribo Semana Jason, Ngabonziza Jean, Rebecca na Esther mukuru we na Semanywa Justus, aba twibukwa bakaba barinjiye muri Cholare mu 1986. Karambizi Enias umwe mubashinze Chorale abagenzi yarangiye ari batatu abandi bakaba baragiye biyongeramo uko bakoraga umurimo w’Imana agaruka kbyo bibukira kubaririrmbyi bibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94. Yagize ati “Abaririmbyi dufite byinshi tub
Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda atangiza Kwibuka ku nshuro ya 25

Ijambo rya Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda atangiza Kwibuka ku nshuro ya 25

Amakuru
Mbanje kubashimira mwese. Ku munsi nk’uyu nguyu, amagambo yo kuvuga ibyiyumviro dufite arabura. Ijambo riza mbere yayandi ni ugushima. Turashimira mwese, inshuti zacu, mwifatanyije natwe kuri uyu munsi, harimo abayobozi batandukanye. Abenshi muri mwe mwabanye natwe igihe cyose muri uru rugendo. Turabashimira cyane uruhare rwanyu mu kudufasha gukira ibikomere no kongera kubaka u Rwanda. Ndashimira kandi Abanyarwanda bagenzi banjye twafatanije, kugira ngo twongere twubake Igihugu cyacu. Mu mwaka w’i 1994 twari mu icuraburindi, nta kizere dufite. Uyu munsi, ahari umwijima hari urumuri n’umucyo bitumurikira twese. Umuntu yakwibaza ati “Ese byagenze bite?” U Rwanda rwongeye kuba umuryango umwe. Abaturage bacu, amaboko yacu, ikiganza mu kindi, nizo nkingi z’Igihugu cyacu. Twese
RIB iributsa abanyarwanda kwitwararika mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

RIB iributsa abanyarwanda kwitwararika mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru, UMUTEKANO
Urwego rw’igihu rw’Ubugenzacyaha, rwibukije abanyarwanda ko mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari byiza ko Abaturarwanda barushaho kuzirikana ibibahuza bakamagana ikibatanya, bakirinda icyabahungabanya haba ku buzima bwabo n’ibyo batunze. Ubu butumwa RIB ibutanze mu gihe mu minsi ibiri iri imbere u Rwanda ruzatangira iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, irangwa n’ibikorwa bitandukanye byo gusubiza agaciro abazize Jenoside. Mu byo abanyarwanda basabwe kwitwararika harimo “Ingengabitekerezo ya Jenoside; guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ ingaruka za Jenoside.” Basab
Ibikorwa byaranze Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball muri 2018-2019

Ibikorwa byaranze Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball muri 2018-2019

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball rimaze kugira ku rwego rwiza kuko kugeza ubu amakipe y’abatarengeje imyaka 18 ndetse na 20 mu bakobwa yatanagiye kwitabira imikino mpuza mahanga akaba ari igikorwa cyiza kuko nabo batangiye guhabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze umwaka wa 2018-2019 harimo ibi bikurikira: Gusakaza umukino wa Handball mu Rwanda hose Guteza imbere umukino wa Handball Amarushanwa mpuzamahanga Gutsura no gushakisha abafatanyabikorwa muri Handball Mu mwaka wa 2018 ikipe ya Police Handball niyo yihariye ibikombe bikinirwa mu Rwanda mu bagabo naho mu bagore ikipe ya Es Kirambo nayo yatwaye bibiri naho igikombe cya GMT gitwarwa n’ikipe ya Uganda Police, naho muri Beach Handball ikipe ya The Winners yegukanye