Abapolisi b’u Rwanda basimburanye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye aganiriza Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata 2019 amatsinda abari y’abapolisi  b’u Rwanda  basimburanwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura  amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ahagana  saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo itsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Assistant  Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo bari  bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeje muri Sudani y’Epfo.

Bari bagiye gusimbura bagenzi babo  nabo 160 bari bamazeyo umwaka umwe nabo bahise bagaruka mu Rwanda, bari bayobowe na Assistant  Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Karasi.

Mbere y’uko aba bapolisi bagenda mu gitondo cyo ku Cyumweru bari  babanje kuganirizwa n’umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda  ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs  Felix Namuhoranye. Mu butumwa yabahaye yabasabye kuzaba icyizere n’isoko y’ituze n’umutekano ku baturage bagiye gucungira umutekano.

Yagize ati: “Ubu mugiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho muzaba murimo gukorana n’abandi bapolisi ndetse n’abasirikare baturutse mu bindi  bihugu muzakorera hamwe , mukore nk’ikipe kandi muzabe icyizere ku baturage mugiye kurinda  aho bari mu nkambi bakuwe mu byabo n’intambara, kuba muri yo  bizabe isoko y’umutekano kuri abo baturage.”

Yakomeje agira ati:”Igihe cy’umwaka mugiye kumara muri  kiriya gihugu mugomba gukora uko mushoboye kose  mukirinda  ikosa iryo ariryo ryose nk’uko bagenzi banyu  bababanjirije yo babigenje, ndetse nibishoboka muzabarushe. Mwarahuguwe , mugomba kurinda neza bariya baturage aho bari mu nkambi, muzabikorane ikinyabupfura n’ubu nyamwuga bisanzwe bibaranga.”

Bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

Ubwo yari ageze ku kibuga k’indege cya Kigali ACP Emmanuel Karasi wari uyoboye abapolisi 160 bari basoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yashimiye  abapolisi yari ayoboye   uburyo bitwaye neza bakabasha gusoza akazi igihugu cyari cyarabatumyemo. Yanashimiye  ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye uburyo bakomeje kubaba hafi mu kazi barimo.

Yagize ati:”Buri mu polisi najyanye yagarutse amahoro   ndetse twazanye imidari y’ishimwe twahawe n’umuryango w’abibumbye ku bw’akazi keza twakoze. Biradushimishije kuko twakoze neza ibyo igihugu  cyacu cyari cyaradutumye.”

Yakomeje agira ati “Akazi twari tumazemo umwaka kajya gusa nk’ako bari basanzwe bakora igihe bari mu Rwanda kuko byose ari ugucunga umutekano w’abaturage , itandukaniro ririmo ni uko muri kiriya gihugu  umubare munini w’abaturage bakuwe mu byabo n’amakimbirane yahabayemo,  umutekano wabo ukaba  uri mu biganza by’intumwa z’umuryango w’abibumbye barimo n’abapolisi u Rwanda rwoherezayo“.

Yakomeje agira ati “Ibikorwa byacu ntabwo bigarukira mu gucunga umutekano w’abaturage  aho bari mu nkambi ko ahubwo twanabegeraga   tukabafasha mu bikorwa bibateza imbere nk’umuganda rusange no kubigisha uko nabo bakwicungira umutekano ubwabo ndetse n’ibindi bikorwa bibateza imbere,ibi bikaba  byaratumye abaturage bo muri Sudani y’Epfo badukunda bakatwiyumvamo bityo akazi kakoroha“.

Chief Inspector of Police (CIP) Liberatha Bampire umwe mu bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro yavuze ko amahugurwa bahabwa mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro ariyo atuma bashobora guhangana n’imbogamizi bashobora guhurirayo nazo.

Yagize ati “N’ ishema k’u Rwanda,  Polisi y’u Rwanda  ndetse n’u muryango wanjye  kuba twarabahagarariye neza, kuba abambasaderi beza tukaba tugarutse batekanye kandi  bafite ishema“.

Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 560 mu gihugu cya Sudan y’Epfo aho bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu. U Rwanda kandi rufite amatsinda y’abapolisi  agera kuri 7 ari mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrika(CAR) ndetse no mu gihugu cya Haiti, bose hamwe bakaba bagera  ku 1140.

Src:Police

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *