Muhitira Felicien ( Magare ) arasaba Minispoc na FRA kumufasha kwitegura imikino y’isi muri Qatar

Mu mikino ya Shampiyona y’isi azabera muri Qatar mu Gushyingo uyu mwaka abamaze kubona tike izabajyanayo bamaze gutangira imyiteguro yayo, umukinnyi w’ u Rwanda nawe wabonye iyo tike arateganya gutangira vuba kugira ngo azabashe kwitwara neza.

Muhitira Felecien ubwo yaragarutse avuye kuzana Minima mu ri Marathon yabereye muri Italy

Uyu mukinnyi aho aviriye muri Cross country yabereye muri Danmark bakaba bataritwaye neza cyane kubera imyiteguro itagenze neza, yahitiye muri Italy gukina Marathon aho yahise abona Minima izamujyana mu mikino y’isi izabera muri Qatar, ndetse no mu mikino Olimpike ya Tokyo muri 2020.

Yazanye umwanya wa gatandutu umuhesha kuzakina ayo marushanwa yose twavuze haruguru

Muhitira alias Magare akaba asaba Minisiteri y’umuco na Sport ndetse n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ku mufasha kwitegura aya marushanwa yombi kuko yerekanye ko ashoboye.

Yagize ati “Kubona Minima biraharanirwa kandi kuba narabigezeho nuko hari ibyo nigomwe nkaba nsaba aba bishinzwe rwose kumfasha kugira ngo nzabashe guhagararira igihugu neza, kuko nka Minispoc ndetse n’ishyirahamwe ryacu bamfasha banshakira umutoza kuko mugihe nzaba mukeneye bizansaba kumuhemba nibura bakamumpembera akankurikirana nibura mu meze nk’abiri yanyuma”.

Ubwo yakirwaga n’abagenzi be ku kibuga cy’indege i Kanombe

Yakomeje agira ati “Kuko nzakina 22:00 nibyiza ko ntangira kwitoza icyo gihe kugira ngo umubiri uzabimenyere mu gihe ayo masaha wabaga umenyereye kujya kuryama ikindi akaba asaba ko uwo mutoza yabonerwaga igare ryazamufasha kugira ngo abashe kumukurikira mugihe ari mu myitozo”.

Ibi uyu mukinnyi akaba yarabitangaje ubwo ubwo yaragarutse avuye ku mugabane w’uburayi kuko niho yari amaze iminsi akaba ateganya kuruhuka nibura igihe gito ubundi agatangira imyitozo ye ku giti cye mu karere ka Ngoma mbere yuko ahura n’umutoza niba amuhawe.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *