Imikino Nyafurika ihuza abakozi izabera muri Tunisia mu kuboza 2019-Mpamo Thierry

Mu mikino ihuza ibigo bya leta hamwe n’ibyigenga by’abakozi yasojwe kuri iki cyumweru amakipe yagiye atungurana usibye Equity Bank muri Baskball niyo yatsinze ibikwiriye kuko yarushaga MOD,REG yatsinze Equity nayo biyitunguye mu minota yanyuma naho muri Volleball WASAC yatsinze BPR amaseti 3-2 ariko nayo ntiyabyumvaga.

Equity Bank yakinnye neza ariko kwihanganira iminota yanyuma birabagora bituma babishyura igitego bari batsinze
Mabura Jean Pierre umukinnyi wa Equity Bank niwe watumye REG yegukana igikombe kubera guhusha Penalite

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda Bwana Mpamo Thierry Tigoz yashimye uko ibigo byitabiriye ndetse anatangaza ko iyi mikino ku rwego rw’Afurika izakinwa mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka bityo amakipe yose azitabira akaba yaramaze kumenyekana.

Yagize ati “Iyi mikino nubwo tuyisoje mbere y’umunsi mpuzamahanga w’abakozi usanzwe uba tariki ya 1 Gicurasi nuko uwo munsi uzabera mu karere ka Nyagatare bityo rero tukaba dushimira ibigo byitabiriye byose ariko tunanenga ibitarabashije kwitabira kuko twagize ibigo birenga 70 mu gihe ibihe byashize wasangaga hitabira ibigo bitarenga hagati ya 40-50, ndetse tukaba dushimira ibiro bya Minisitiri w’intebe nabo badufashije kubyumvisha ibigo bya leta ko kwitabira ari ingenzi”.

Mpamo Thierry Tigoz ageza ijambo ku bitabiriye imikino ya nyuma y’abakozi nk’umuyobozi wa ARPST

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka tuzasohokana n’amakipe y’umupira w’amaguru ndetse tukaba twaramaze kubibamenyesha kandi barabyemeye kuko babishyize mu ngengo y’imali yabyo, ibyo bigo ni Equity Bank, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare (NISR), REG ndetse na Rwanda Law Reform Commission (RLRC) mu kwezi kw’Ukuboza akaba aribwo bazaserukira u Rwanda muri Tunisia ubu bakaba bagomba gutangira imyiteguro ihambaye kugira ngo bazarusheho guhagararira igihugu neza”.

Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Madame Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yashimye aho imikino y’abakozi igeze kandi biyemeza gukomeza kuyitera inkunga.

Minisitri w’abakozi ba leta n’umurimo nk’umushyikitsi mukuru yagize icyo ageza kubitabiriye iyi mikino

Yagize ati “Bigaragara ko abayobozi b’ibigo bamaze kumenya akamaro kiyi mikino kandi nka Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo tuzakomeza gushyigikira iyi mikino ndetse no gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo irusheho gutera imbere, kuko bituma abakozi basabana bakamenyana kandi ikarushaho gutuma bagira ubuzima bwiza kubera gukora siporo”.

Yasoje ashimira ibigo byitabiriye byose ndetse anagaruka ko ibigo bitwara ibikombe n’imidali ari ibigo biba byiteguye neza, ashishikariza ibigo bizahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika kuzitegura neza.

RRA mu mikino y’abagore bashyikirijwe igikombe ariko umuntu ya kwibaza nta bagabo bagira bakina iyi mikino y’abakozi ?
Minister Fanfan yashyikirije ikipe ya REG igikombe gikuru kuko yegukanye ibikombe birenze kimwe
Equity Bank yambaye Orange  yahawe igikombe na MOD itayigoye kuko Equity Bank yayirushaga cyane

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *