Umukino wa nyuma mu bigo byigenga nibya Leta muri Ruhago kuri iki cyumweru

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa tariki ya mbere ya Gicurasi uyu munsi ukaba urangwa no kwishimira umurimo mu bakozi.

REG yegukanye igikombe mu bigo bya leta yiteguye kwegukana ni kindi yisasiye Equity
Equity yiyemeje kubyegukana byose nyuma yo gusezerera Banki ya Kigali iyitsinze ibitego 2-0

Ariko ku rwego rw’imikino mu bakozi ishyirahamwe ry’imikino mu bakozi ARPST bakaba bazabyizihiza kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata  hasozwa imikino mpuzamahanga y’abakozi yatangiye gukinwa tariki ya 15 Gashyantare uyu mwaka. Ikazahuza amakipe yabaye aya mbere mu bigo byigenga ndetse nibya leta mu mupira w’amaguru.

Mu gusoza imikino mpuzamahanga y’abakozi itegurwa na ARPST ndetse no gutanga imidali n’ibikombe ku makipe yabaye aya mbere mu mikino yayo,hazaba umukino uzahuza  Equity Bank na REG umukino uzaba utoroshye kuko amakipe yombi yiteguye neza.

Ikipe ya Equity ikaba ifite abakinnyi batandukanye bakinnye icyiciro cya mbere ndetse nabagikina naho REG nayo ikaba idakangwa nabo bakinnyi kuko yasezereye ikipe ya NISR kandi ariyo yarifite igikombe mu mikino y’abakozi.

Umunyamabanga mukuru muri ARPST Rwabuhihi Innocent akaba abona iyi mikino yaragenze neza nubwo hagiye habura ibibuga kuko ibigo byitabiriye uyu mwaka byageraga ku 100.

Yagize ati “Kwakira ibigo byinshi ni ikimenyetso cyuko buri kigo cyatangiye kubigira ibyabyo, gusa haracyagaragara imbaraga nkeya mu kuza gufana amakipe yabo, kandi nabyo tubona bizagenda biza buhoro buhoro”.

Tubibutse ko amakipe abashije gutwara ibikombe aba agomba kujya guhagararira igihugu hanze mu mikino y’abakozi ku rwego rwa Afurika kuko u Rwanda rwamaze kwakirwa uyu mwaka amakipe akaba azitabira imikino nyafurika ku rwego rw’abakozi ariyo NISR na Equity Bank mu mukino w’amaguru.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *