Imikino ya Playoff yongeye guhuza amakipe y’ibigugu Police na APR  muri Handball

Mu nteko rusange hemejwe ko hagomba kubaho ama league abiri bityo ikipe ya APR HC yerekeza muri league y’iburasirazuba ari nayo ifite amakipe menshi hanyuma Police yerekeza muri league y’iburengerazuba, aho n’ubundi ayo makipe yarangije ari kumwanya wa mbere mu ma league yayo.

Ibibuga bitavugwaho rumwe n’amakipe n’ubuyobozi ko mugihe cy’imvura usanga haba habaye habi cyane  ( Gituza Stadium)

Mu league y’iburengerazuba akaba aribo basigaje imikino y’ibirarane nayo iteganijwe tariki ya 1 Gicurasi aho ayo makipe yo muri iyo league azahurira muri Es Kigoma yose aha ariko bikaba bitazagira icyo bihindura uko amakipe akurikirana

Uku gukina mu ma leageu bikaba byaratumye amakipe yose abasha guhura ndetse bikaba byaragabanije mpaga zakundaga kuboneka kubera amikoro y’ibigo by’amashuli bitabonaga uko bitegera abakinnyi, ikindi cyabaye cyiza nuko habonetse impano zitandukanye mu bakinnyi bigaragaza kubera kubona umwanya wo gukina.

Ninde uzegukana igikombe cya Shampiyona uyu mwaka ?

Amakipe azakina Playoff niyo azavamo ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona kuko muri league y’iburengerazuba amakipe abiri ya mbere ni Police Handball hamwe n’inyemeramihigo naho muri league y’iburasirazuba bob amaze kurangiza gukina ni APR Handball na ADEGI Handball aya makipe akaba azacakirana mu matariki 04 Gicurasi bakazakinira Gituza naho imikino yo kwishyura ikazabera Rubavu tariki ya 12 Gicurasi, aya makipe yose akaba afite ubushobozi bwo kwigaragaza akaba yakwegukana igikombe tuvanyeho amarangamutima ya bamwe bumva ko APR na Police arizo zahurira ku gikombe.

Ibibuga cya ADEGI Gituza mu gihe cy’imvura kuhakinira ni ukwitonda cyane

Ibi bibuga bizakira imikino ya Playoff bikaba bitavugwaho rumwe n’amakipe nka APR ndetse na Police bavuga ko ari ibibuga bitajyanye n’igihe kuko mu gihe cy’imvura usanga ari mu ntabire bityo kuhakinira akaba ari ukwangiza umukino ahubwo bakibaza impamvu iyi mikino itashyirwa muri Kigali (Kimisagara-Amahoro), gusa bakaba bategereje icyo ubuyobozi buzabivugaho.

Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda Bwana Ngarambe Jean Paul akaba atangaza ko kuva ku mwanya wa 5,6,7,8 izakinirwa n’amakipe ya 3 ndetse ni ya 4 muri ayo maleague yombi.

Yagize ati “Mu rwego rwo kugaragaza uko amakipe akurikirana nuko amakipe azaba ari kumwanya wa 3,4 agomba kuzahatanira umwanya wa 5 kugeza ku mwanya 8, kandi nubwo iyi myanya ari iya kure ariko hazaba harimo ishyaka rikomeye cyane ku buryo izaba ari imikino ishimishije”.

Ikibuga cy’inyemeramihigo nacyo nta buziranenge gifite kandi biri mu bibuga bizakira Playoff

Yakomeje agira ati “Amakipe yabonye umwanya wa 5 muri buri league hamwe ni ya 6 muri league y’iburasirazuba nayo azaba ahatanira kuva ku mwanya wa 9 kugera ku mwanya wa 11”.

Imihigo ikaba ikomeje ndetse n’amakipe akaba akomeje kwitegura kugira ngo azarusheho kwitwara neza, ibi bikaba bizatuma amakipe azerekana umukino mwiza cyane cyane amakipe arwanira igikombe ubwo kikaba kiri mu makipe abiri ya mbere muri buri league.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *