Umugore wabuze imihango yihutire kujya ku ivuriro ry’ibanze kugira ngo akurikiranwe- Dr Gashumba

Ivuriro ry’ibanze rya Gikagati mu murenge wa Karama akarere ka Nyagatare niryo ryabimburiye gahunda y’ubukangurambaga ku mibereho myiza y’umuryango “ BAHO NEZA” rifungurwa n’abayobozi batandukanye barimo minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba .

Tariki ya 23 Mata nibwo hatangijwe ubukangura mbaga ku mibereho myiza  y’umuryango “Baho Neza” mu karere ka Nyagatare  mu murenge wa Karama Akagali ka Gikagati ahari hateraniye abaturage b’imirenge ya karama ndetse na Gatunda  bitabiriye gutaha ikigo cy’ivuriro ry’ibanze na minisiteri y’ubuzima bafatanije n’ingabo z’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yatangiye ashimira abitariye uwo munsi ndetse n’abashyitsi baje kubafasha gutaha iryo vuriro ry’ibanze hamwe no gutangiza ubwo bukangurambaga ku mibereho myiza y’umuryango “Baho neza”.

Yagize ati “ Iri vuriro ry’ibanze ribonetse mu Karere kacu muri uyu murenge wa Karama rije risanga ibigo nderabuzima 20, Amavuriro y’ibanze 53 niri ririmo, Amavuriro y’igenga 16 hamwe naho bagurira imiti ( Pharmacie ) 10. Ibi bikazadufasha guhashya indwara zitandukanye muri aka karere kacu harimo Malariya yagabanutse ku kigero gishimishije,indwara  zituruka ku isuku nkeya kuko nta mazi meza tugira hamwe n’izindi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare niwe watanze ikaze ku bashyitsi bari basuye Nyagatare

Yakomeje agira ati “Aya mavuriro yakemuye ikibazo cy’ingendo ndende umuturage yakoraga ajya kwivuza, dore ko tunegereye imipaka iduhuza na Uganda aho wasangaga abaturage bacu bajya gushakira ubuvuzi mu bihugu bitwegereye,ibi kandi bizatuma abajyana b’ubuzima barushaho gukora akazi kabo neza, gusa turacyakeneye ayandi muvuriro y’ibanze agera kuri 34 kandi nayo twizeye ko azaboneka kuko ntacyo leta yemerera abaturage ngo gihere”.

Umujyanama w’ubuzima Bizimana Francois mu kigo nderabuzima cya Rukomo akaba akorera mu gice kimwe cya Gatunda na Rukomo ubwayo, yagarutse ku kuboneza urubyaro mu muryango aho yanenze abagabo ko imyumvire yabo ikiri hasi cyane akomeza avuga ko ari uguhozaho bigisha kugira ngo babashe gufasha abagore babo kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Imyumvire y’abagobo iri hasi usanga batitaye gufasha abagore babo  kurera abana bavutse bigatuma abagore bagira imbaraga nkeya kuko ntawe ubunganira mu burere bw’abana, ubu tukaba duhanganye n’abagabo batabasha kwishyura Mituweli ndetse bigatuma abagore babo babyarira mu rugo ku buryo bishobora kubavira ibyago”.

Yakomeje agira ati “Mu iterambere dushaka kugeraho nuko umubyeyi yipimishiriza igihe ibyo ku byarira mu rugo bigacika burundu kuko amavuriro y’ibanze akomeje kutwegerezwa kandi ikindi kuboneza urubyaro bikaba umuco muri twese”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba wari umushyitsi mukuru nyuma yo gufungura ku mugaragaro ivuriro ry’ibanze rya Gikagati yasuye ibikorwa birikorerwamo harimo kuboneza urubyaro, kurwanya malariya ndetse no kurwanya imirire mibi aho baha abana amata kugira ngo abana bakure neza kandi birinda igwingira mu murenge wabo ndetse n’Akarere kose.

Yagize ati “Reka dushimire Nyakubahwa madame wa Perezida Jeanette Kagame kuko yadufashije nka Minisiteri afatanije n’abandi bafatanya bikorwa yaba ababonetse hano harimo UNFPA,Ingobyi,OMS,Imbuto Foundation, SFH n’abandi ko badufashije gushyira mu bikorwa iyi gahunda kwubaka aya mavuriro y’ibanze agera kuri 23 mu gihe kitarenze amezi abiri”.

Yakomeje agira ati “Reka dushishikarize ababyeyi bari hano ndetse nabatabashije kuza hano kuko ni inyungu zabo cyane cyane iri vuriro ry’ibanze wowe mugore utabonye imihango ihutire kurigeraho kugira ngo bagusuzume ubundi nibasanga warasamye bagukurikirane kugeza ubyaye, bityo tuzaba turwanya kubyarira mu rugo nkuko hari abari bakibyarira mungo zabo”.

Yasoje akanguririra ababyeyi guha abana igikoma cya Ongera kuko gihabwa abana kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2 kuko bituma umwana akura neza ntagwingire ntibibe iby’ubukangurambaga gusa kuko igihugu kiba cyashyizemo imbaraga kugira ngo turwanye ikibazo cy’imirire mibi, ndetse hakazatangwa na vitamine A ituma abana basoma neza kandi bagakura neza, ubu bukangurambaga buzakomeza  kugeza mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Abaturage b’imirenge ya karama ndetse na Gatunda bitabiriye gutaha ikigo cy’ivuriro ry’ibanze cya Gikagati
Abayobozi batandukanye bitabiriye gutangiza ubukangurambaga ku mibereho myiza y’umryango

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *