Inama y’iminsi ibiri, igamije guha agaciro umwuga w’ububazi mu Rwanda

Inama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye mu Rwanda ihuje Abaganga n’inzobere mu mwuga wo kubaga abarwayi, gutera ikinya. Kandi iyi nama ikaba  igamije kongera imbaraga, kwigisha, gutanga ubumenyi bukenewe, gufata imyanzuro ikomeye, n’ibindi bibazo bikomeye biri mu mwuga w’ababazi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata mu Rwanda umunyamabanga wa Leta yafunguye inama izamara iminsi ibiri ihuje abaganga babaga, abatera ikinya, abanyeshuri n’abandi bakora mu serivisi z’ubuzima basaga 400 baturutse ku migabane yose.

Iyi nama ikaba yarateguwe n’Ihuriro ry’abanyeshuli bateza imbere umwuga wo kubaga mu Rwanda umuyobozi wiryo huriro Bwana Muhumuza Arsene akaba abona ko iyi nama izarangira hafashwe imyanzuro yo kugabanya icyuho cyabakenera kubagwa n’ababikorerwa ndetse n’ababura ubushobozi bwo kubagwa n’ibindi.

Yagize ati “Mu Rwanda umwuga wo kuvura abarwayi binyuze mu kubaga biracyahenze cyane kandi ntabwo ari buri wese wabasha kwiyishyurira iyi serivise, bityo bikaba byongera imfu maze akaba ari igihombo ku gihugu cyacu cyo kubura abacu mu miryango”.

Dr Nyundo Martin umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga babaga mu Rwanda abona ko kugira ngo icyo cyuho kigabanuke nuko mu Rwanda hakenewe nibura inshuro eshanu kubo rwari rufite bagera kuri 75 bigaragara ko bakiri bakeya cyane nibura bakagera ku mubare ungana na 200.

Yagize ati “Muri Kaminuza y’u Rwanda hari gahunda yo kwongera abaganga bakora umwuga wo kubaga kandi hari n’andi mashuli yunganira urwo rwego rw’umwuga wo kubaga mu Rwanda, ku buryo twizera ko mu gihe runaka bizaba byarashize”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisante Dr Ndimubanzi Patrick agaruka kuri iki kibazo ko Leta iri kugifatira ingamba zitanga icyizere zirimo kwohereza umubare w’abanyeshuli muri kaminuza babyiga.

Yagize ati “Mu Rwanda haracyari abaganga bacye babaga ariko dufite icyizere kuko ubu barimo kwiga ari benshi, bityo uko imyaka ihita abarangije duhita tubohereza mu bitaro bikuru kuko niho twabanjirije, naho abarangiza ubu tukaba tubohereza mu bitaro by’Uturere kandi bagomba kujyayo twamaze kugezayo ibikoresho,  gahunda ihari nuko hagomba gushyirwa umuganga umwe ubaga muri buri bitaro by’Akarere”.

Dr Patrick akaba yasoje avuga mu gikorwa cyo gusanga abarwayi ku mavuriro igikorwa dufatanya n’ingabo z’igihugu hamwe n’abandi baganga ibi bikaba bigira uruhare runini mu kugabanya umubare w’abategereza kubagwa, iyi gahunda ikaba yaratangiye tariki ya 17 Mata 2019

Jean Pierre@Rebero.co.rw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *