Kubona Minima ni ukubiharanira ntabwo byakwizana utashyizemo uruhare rwawe

Muri federation y’umukino ngorora mubiri ( FRA) ubu bashyize imbere gushakisha amarushanwa yose azaboneka atanga Minima ku mikino Olimpike hamwe na Shamiyona y’isi izabera muri Qatar kugira ngo abitoje neza bashakishe ibyo bihe.

Nyuma yo kuva muri Cross Country yabereye muri Danmark umwe mu bakinnyi bahora bashakisha ibyo bihe yakomereje mu gihugu cy’Ubutariyani mu marushanwa yahabereye yatangaga ibihe byo kwitabira imikino Olimpike ya Tokyo muri 2020 hamwe na Shampiyona y’isi izabera muri Qatar muri uyu mwaka bityo abigeraho akaba ari Muhitira Felicien bakunze kwita Magare.

Uyu mukinnyi aganira na www.Rebero.co.rw yagarutse ku myiteguro ye aho iyo ari mu Rwanda bimusaba gukorera imyitozo ye wenyine yiherereye mu karere ka Ngoma ndetse hamwe no kuri Stade Amahoro aho aba yitegura kujya mu marushanwa aba afitiye ubutumire.

Yagize ati “Ntacyo wageraho utagize icyo wigomwa kuko ikintu cyose gisaba kugira ngo ugifatire umwanya kuko ntushobora gutsinda mu ishuli utafashe umwanya ngo wige, nanjye rero ubu nibwo ntangiye imyitozo ikomeye kandi nzakomeza gukorera aho nsanzwe nkorera”.

Uyu musore akaba akiri ku mugabane w’Uburayi aho ateganya kugaruka mu Rwanda mu kwezi gutaha gusa akaba akeneye umutoza umukurikiranira hafi ndetse n’inama zose zishoboka kugira ngo arusheho kwitegura neza.

Mugihe tugitegereje kuvugana n’ubuyobozi ngo butubwire icyo buzamufasha haba  ku rwego rwa Minispoc ndetse na Komite Olimpike uyu muhungu akomeje gushaka uburyo azitwara neza muri iyo mikino mpuza mahanga agomba kuzitabira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *