Gahini hatashywe Ikigo cy’Icyitegererezo cyita ku bantu bafite ubumuga, gitanga serivizi z’inyunganirangingo n’insimburangingo

Uyu muhango wayobowe n’abashyitsi batandukanye harimo uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Dr Nyemazi Jean Pierre,Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ndetse n’umuyobozi  mukuru wa CBM waturutse mu Budage Dr Peter Schiebl hamwe n’abayobozi b’inama nkuru y’igihugu y’abantu bafite ubumuga NCPD.

Kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mata CBM yasannye iki kigo cy’ikitegererezo gitanga insimburangingo n’inyunganirangingo uku kugisana bikaba byaramaze imyaka 2 bagishyikirije ubuyobozi bw’Itorere ry’Abangirikani Diyoseze ya Gahini iki kigo kikaba kigizwe n’inyubako zigera kuri icyenda harimo izikorerwamo insimburangingo n’inyunganirangingo iz’ubutegetsi hamwe nizicumbikira  abarwayi kugira ngo babashe kubona ubuvuzi bwisumbuyeho.

Umuyobozi Mukuru wa CBM ku Isi, Dr Peter Schiebl, yashimye uburyo Leta y’u Rwanda  ikomeza kugaragaza ubushake mu gufasha abantu bafite ubumuga , bityo nawe yizeza abafite ubumuga kuzakomeza kubaba hafi mu bufasha bazakenera.

Yagize ati “Ndi mu ndege nerekeje mu Rwanda nabonye gahunda uko zakurikiranaga mbona ko abafite ubumuga mu Rwanda bafite abayobozi babitayeho ibyo bimpa icyizere ko ibyo dukora hari ababishima kandi nkurikije umukino narebye nashimishijwe nuko abafite ubumuga nabo bagira igihe cyo kwidagadura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude nawe akaba yashimiye umuryango wa CBM ndetse abizeza kuzakomeza kubaba hafi kandi ko aho bazashaka gukomereza ibikorwa byabo mu karere ke azabibafashamo. 

Yagize ati “Nta baturage bazongera kwicwa nivumbi mugihe bazaba berekeza kuri iki kigo cyikitegererezo cya Gahini kandi namwe baturage muturiye iki kigo ni ukumenya ko ari icyanyu ndetse nabandi bazaza babagana bityo mu kagifata neza kugira ngo kirusheho kugira isuku izatuma buri wese aza kuhivuriza, bivuze ko namwe abahakora muzarushaho kwiteza imbere mwebwe nimiryango yanyu”.

Dr Nyemazi Jean Pierre wari umushyitsi mukuru  yavuze ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku banyarwanda b’ibyiciro byose ari nayo mpamvu izakomeza gufasha abafite ubumuga, bagashakirwa uburyo buboroheye bwo kubona ubuvuzi.

Yakomeje agira ati “Twasuye izi nyubako tureba ibikoresho bihari ndetse  n’abaganga bahari bazajya bahakorera ubona ubona aha hantu hava ishuri ryiza ry’aho kwimenyereza umwuga, tukaba tubona ko tuzakorana n’inzego zose bireba kugira ngo iki kigo gikoreshwe nk’aho abanyeshuri bashobora kuza kwimenyereza umwuga ndetse n’abarimu bahari bakagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NCPD), Ndayisaba Emmanuel yavuze iki kigo kiziye igihe kandi kizafasha mu kwegereza serivizi ziganjemo izitabonekaga mu bindi  bitaro bya hano mu Rwanda.

Iki kigo cy’ikitegererezo kikaba cyuzuye gitwaye akayabo ka Miliyari imwe n’igice kandi CBM ikaba igifitanye amasezerano n’itorero ry’abangilikani mu Rwanda cyo kubafsha gutanga amahugurwa ku baganga ndetse no kubahemba imyaka itanu.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *