U Rwanda rufite gahunda yo kurandura Hepatite B na C mu myaka itanu

Imiti ya Hepatite itangirwa ubuntu ariko kugira ngo igere ku barwayi muri gahunda nziza nuko ibitaro bya Karere aribyo biza kuyaka aho ibitse Kacyiru muri MPPD ( Medical Procurement and Production Division ) kugira ngo birinde kuba yatangwa kubo itagenewe.

Impano ihabwa y’imiti ya Hepatite B na C Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima
Batembereye ahabitswe imiti mbere yuko yoherezwa mu bitaro

Kuri uyu munsi tariki ya 16 Mata u Rwanda rukaba rwakiriye imiti ya Hepatite yatanzwe n’igihugu cy’Ubuhinde aho yatanzwe na Ambasaderi Oscar KERKETTA, ku ruhande rw’u Rwanda ikaba yakiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta Dr Ndimubanzi Patrick.

Umunyamabanga wa Leta akaba yatangiye ashimira Leta y’Ubuhinde umubano mwiza bafitanye n’u Rwanda ndetse bikaba bigaragarira mu mpano ubuhinde bwageneye u Rwanda y’imiti ya Hepatite B na C.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima aganira n’itangazamakuru

Yagize ati “Mu byukuri ntabwo twavuga ngo abarwayi ba Hepatite barangana gutya kuko hatangiye ubushakashatsi ubu baracyegeranya imibare ku buryo tuzayibatangariza mu minsi iri imbere, abamaze gupimwa bakaba bageze ku bihumbi 700 muribo abo twasanze barwaye twabatangije imiti abagera ku bihumbi 9 ubu bafata imiti kuri Hekatite C, naho kuri Hepatite B abari ku miti akaba ari igihumbi”.

Yakomeje agira ati “Igikorwa cyatuzinduye uyu munsi ni ukwakira impano y’igihugu cy’Ubuhinde cyaduhaye imiti yo kuvura Hepatite B na Hepatite C, iyi miti baduhaye ifite agaciro ka miliyoni 1,600 by’amadorali iyi miti ikazavura abantu bageze ku bihumbi 2 bya Hepayite C hamwe n’abantu bageze ku bihumbi 5 ba Hepatite B, ariko baje bunganira Leta y’u Rwanda kugira ngo abo barwayi bavurwe hanyuma batangire imiti”.

Ambasaderi w’Ubuhinde Oscar KERKETTA akaba yatangiye avuga ko ari impano ntoya bageneye u Rwanda n’abaturage barwo ariko tukaba tunashima ubufatanye u Rwanda rufitanye n’Ubuhinde kuko hatangijwe n’indege iva mu Rwanda ikajya mu Buhinde Mombay.

Ambasaderi w’Ubuhinde Oscar KERKETTA yagarutse ku mpano batanze

Yagize ati “U Rwanda n’Ubuhinde dufitanye umubano mwiza ku bijyanye n’ubuzima kuko hari abaganga bava mu buhinde bakaza kuvura mu Rwanda kandi hari abanyeshuli benshi biga mu Buhinde ariko by’umwihariko hari abaganga bakora mu bitaro bya Fayizali, bityo rero iyi akaba ari impano ntoya tubahaye”.

Iyi miti ya Hepatite ikaba yaratangiye ihenda kuko yagurwaga amadorali 1000, iza ku manuka ubu ikaba yari igeze ku madorali 700 nubu bikaba bigaragara ko igenda igabanuka nubwo kuyigondera bitoroshye, tukaba dusaba abaturage kwirinda bakamenya uburyo izi ndwara zandura kuko ari indwara zandurira mu maraso nkuko abantu bishushanyaho, batizanya ibikwasi ndetse no mu mibonano mpuza bitsina aho hose ni ukuhirinda ikindi abantu bakamenya kwipimisha hakiri kare.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *