Icyumweru  cyisanamitima no guhumurizanya muri Chorale Abagenzi

Mu materaniro y’icyumweru cyo gusenga mu kwezi kw’Ugushyingo muri 1978 nibwo Cholare Abagenzi yavutse ishinzwe na Enias Karambizi ari nawe wari wubatse hamwe n’abasore babiri.

Ku nshuro ya 25 hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94 na Cholare Abagenzi yateguye icyumweru cyisana mitima no guhumurizanya ku rusengero rw’Abadiventiste rwa Muhima bibuka abaririmbyi baririmbanaga aribo Semana Jason, Ngabonziza Jean, Rebecca na Esther mukuru we na Semanywa Justus, aba twibukwa bakaba barinjiye muri Cholare mu 1986.

Karambizi Enias umwe mubashinze Chorale abagenzi yarangiye ari batatu abandi bakaba baragiye biyongeramo uko bakoraga umurimo w’Imana agaruka kbyo bibukira kubaririrmbyi bibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 94.

Yagize ati “Abaririmbyi dufite byinshi tubibukiraho harimo imishyikirano twagiranaga no gukuza Chorale dukorana umurimo w’Imana tubwiriza ubutumwa hirya no hino ariko cyane cyane nka Rebecca tumwibukira ku ndirimbo yo ku “ migezi y’ibaburoni” kuko niwe wayiteraga naho Semana we tumwibukira ku ndirimbo yateraga yitwa “N’iki watanze” mu ijwi rya gatatu kandi n’abandi bose izo ndirimbo twaraziririmbanye”.

Pasitoro Ezira Mpyisi umwe mu basaza b’inararibonye ndetse uba wateguriwe gutanga ijambo ry’Imana yigisha aho yatagiye agaruka ko ni tutaguma mu mana nayo itazaba muritwe kugira ngo ubushake bwayo bube muri twe.

Yagize ati “Njyewe Mpyisi nakoreye Imana imyaka 60 ariko ntazi Imana iyo ariyo ariko ndayikorera mu mahanga no mu Rwanda ntayizi, ariko nayimenyeho gato nibyo nshaka ko tuzaganira muri iki cyumweru kandi ntuzamenya kuyikorera utazi imico yayo. Ni mwumve icyo Imana udahabwa no gukora ibitangaza kuki ugomba kumenya icyo uwiteka agushakaho? Mika 6:8 ni ugukora ibyo gukiranuka”.

Muri iki cyumweru cyisanamitima no guhumurizanya cyose Chorale Abagenzi bakazaba bari kumwe n’imiryango yabo yasigaye hamwe n’abizera bazakurikirana ibyigisho bya Pasiteri Mpyisi kandi bakomeza guhumuriza iyo m’imiryango yabo baririmbyi baririmbanaga.

JeanPierre@Rebero.co.rw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *