Kuva muri 2015 nibwo yatangiye kwitwa Marathon ya Nyungwe kuko mbere yaho bazaga ari bake baje kwisurira u Rwanda, kuba igiye kuba ku nshuro ya 5 abamaze kwiyandikisha bakaba bamaze kugera kuri 630 ariko 55% byabo akaba ari abanyamahanga.
Kwiyandikisha biracyakomeje kuko nubwo yitwa Marathon ya Nyungwe ariko ikiba kigenderewe cyane ni ubukerarugendo buhakorerwa bikaba biteganijwe ko abazajya muri iyo marathon biteganijwe ko bazahaguruka mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatanu berekeza muri Nyungwe bakazagaruka ku cyumweru.
Arsene ushinzwe gutegura iyi marathon Nyungwe yatangarije rebero.co.rw ko ubundi ibi bikorwa bimaze imyaka umunani ariko kuva aho itangiye kwitabirwa cyane igiye kuba kuri iyi nshuro ari iya 5.
Yakomeje agira ati “Ntabwo iba ari marathon gusa kuko haberamo ubukerarugendo byo gusura Nyungwe ndetse no kureba inyoni ziba muri iryo shyamba kuko harimo amoko menshi cyane yazo ikindi hari ugusura ikiraro kinyura hejuru ya Nyungwe ku buryo uba uryitegeye cyane”.
Abazakora iyi marathon biteganijwe ko bazayikora kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya 09:00 ariko bazagenda bahaguruka mu byiciro bitandukanye kandi hazaba hari ibintu bizahagurishirizwa ku buryo ukeneye umupira uzakwibutsa ko witabiriye iyo marathon ushobora kuzawuhagurira.
Jean Pierre@Rebero.co.rw