Amarushanwa yo muri ARPST ageze ku munsi wa gatatu mu mikino y’abakozi

Aya marushanwa akomeje kugenda neza kandi akomeje kwitabirwa n’abakozi benshi cyane ndetse bikaba byaremejwe ko Siporo rusange izajya iba rimwe mu kwezi ku buryo abatabasha kubona uko bakora siporo byibura uwo munsi baboneka bagakorera hamwe n’abandi kuri stade amahoro.

Aya makipe yongeye guhura yarakeneranye kuko buri yose iba ishaka intsinzi bizaba bikomeye umukino uzabahuza kuri iki cyumweru

Mpamo Thierry Tigos uyobora ARPST atangaza ko kugeza kuri uyu munsi wa gatatu nta kibazo kiraboneka mu mikino kuko ibijyanye no kuba hari ibigo bitabonekaga ku bibuga bigaterwa mpaga ubu byaracitse bose basigaye babyitabira nubwo ibibuga bikiri bikeya.

Yagize ati “Amakipe tugerageza kuyashyira hirya no hino kandi yose arakina kuko ibyatumaga baterwa mpaga byavuyeho gusa bigaragara ko abayobozi b’ibigo bitarabageramo neza kwohereza abakozi kujya gushyigikira amakipe yabo kuko abaza gufana baracyari bakeya ku bibuga aha akaba yatanze urugero ku ikipe y’abanyamakuru ijyana abafana bakeya kandi abanyamakuru aari benshi”.

AJSPOR team nyuma yo gutsinda Mille Colline ibyishimo byari byose ese barabikome kuri iki cyumweru?

Yagarutse kuri Siporo rusange agira ati “Mu nteko rusange twari twemeje ko nibura siporo rusange yajya iba buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi bivuze ko yakabaye uyu munsi ariko bigaragara ko uyu munsi itateganijwe bityo tukaba twizeye ko izaba mu kwezi gutaha ariko akomeza ashimira ibigo byitabiriye iri rushanwa kuko bitabura ku bibuga”.

Ikipe y’abanyamakuru iyobowe na Jean Butoyi ikaba yaratsinze umukino wabo wa mbere ubwo bakinaga na Mille Colline bayitsinda ibitego 2-0 ku munsi wa gatatu w’imikino bongeye guhura na Bank ya Kigali ubwo baheruka gukina iyi kipe ya Bank ikaba yarabatsinze 3-2 ubu bukaba ari uburyo bwo kongera kureba niba bagikomeye nkuko bamwe bagiye bavuga ko bacitse abandi

Ubwo ikipe y’abanyamakuru yakinaga n’abanyamakuru ba Uganda babasuye

Iyi mikino ikaba iteganijwe guhera kuri uyu munsi kugeza ku cyumweru kuko iba igabanyije mu byiciro 2 kuko hari Categorie A ihuza ibigo bitarengeje abantu 100 hamwe na Categorie B irengeje abo bakozi.

AJSPOR Team ikaba izakina na BK ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe aho bazahurira ishyorongi bityo rero buri kipe ikaba isabwa gukora kubafana babo kugira ngo izabashe kwitara neza ihabonera andi manota kuko umukino uheruka BK yanganyije na Volcano 1-1.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *