
Burya kuruhuka gato(nap) si iby’abana gusa, ni ingirakamaro no ku bantu bakuru
Kuruhuka gato (sieste/nap) ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri. Nubwo akenshi uzasanga bikorerwa abana, gusa n’abakuru barabikeneye. Kuko ari ingirakamaro, cyane cyane ku bagenda bagana mu izabukuru, kuko baba baryama amasaha macye nijoro.
Gufata akaruhuko gato bigirira umumaro ubuzima bwa muntu
Kuruhuka gato nyuma ya saa sita, mbere yo gusubira mu kazi ntibisaba igihe kirekire; hagati y’iminota 10 na 20.
Kurenza iminota 30 ntibiba bikitwa sieste kuko biba byabaye gusinzira, kandi bishobora gutera byinshi bibi nko kubyukana ubunebwe ndetse no kumva nta mbaraga.
Mu bihugu cyane cyane bishyuha ni ingenzi cyane kuko bifasha cyane mu mikorere myiza yaba mu kazi ndetse no mu mubiri.
Rebero.co.rw yabakusanyirije imwe mu mimaro yo kuruhuka gato ku buzima
Bigabanya um