Month: February 2019

Zone 5 Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye neza atsinda imikino yayo

Zone 5 Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye neza atsinda imikino yayo

Amakuru, IMIKINO
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 nibwo imikino y’akarere ka gatanu muri Volleyball amakipe yabaye aya mbere iwayo yatangiye kurushanwa bwa mbere muri aka karereka 5. Byari byarasabwe ko buri gihugu mu bihugu bigize akarere ka 5 byakwandikisha amakipe 4 kuko aribwo irushanwa ryari ritangiye kuko ubundi hamenyerewe amakipe y’ibihugu yitabira iri rushanwa,ariko kuko ari ubwa mbere hakaba harabonetse ibihugu bitanu byohereza aamakipe yose ahamwe akaba ari 12 agabanije mu matsinda 4. Nkurunziza Gustave uyobora Zone 5 akaba atangaza ko amakipe uko yatangaje ko azitabira ariko yaje yose kuko ari ubwa mbere ntabwo twagira igihugu tugaya kuko bizagenda bimenyera buhoro buhoro. Yakomeje agira ati “Irushanwa ryatangiye neza kuko amakipe yari ayiyandikishije yose yabonetse kandi ikindi mwa
Umweyo muri federation ya Sport Scolaire nyuma yo gukora amakosa mu mwiherero wabarangije umwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye

Umweyo muri federation ya Sport Scolaire nyuma yo gukora amakosa mu mwiherero wabarangije umwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye

Amakuru, IMIKINO
Nyuma yuko hasojwe umwiherero w’amashuli abanza hateguwe umwiherero wabasoje umwaka wa gatatu mu mashuli yisumbuye mu mikino y’amashuli, ariko babanza kugira ikibazo cyuko abo banyeshuli bataboneka. Nibwo babajije abatekinisiye mu malige atandukanye ndetse biyambaza n’abatoza niba koko abo bana bashobora kuboneka kugira ngo uwo mwiherero ubashe kuba, ariko izo mpungenge zikomeza kubaho. Mu gisubizo bahawe nabo batekinisiye ba Federation nuko uwo mwiherero utakagombye gusubikwa kuko abo bana bahari, uyu mwiherero wakurikiranywe na Frere Kamile ushinzwe iterambere ry’abana muri federation ndetse ni mpano abana bagaragaza. Intumwa ya mineduc nayo yarabikurikiranye akaba yari Paterne Rwigema mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nuko yagize ati “Dutege reje kureba abana batoranyi
Igihe warwaye menya ibyo kurya ukwiye kwibandaho n’ibyo ugomba kwirinda

Igihe warwaye menya ibyo kurya ukwiye kwibandaho n’ibyo ugomba kwirinda

Amakuru, UBUZIMA
Ibyo urya bigira uruhare runini mu mikorere myiza cg mibi y’ingingo zitandukanye mu mubiri. Niba warigeze kurwara, wabonye ko mu gihe urwaye hari ibiryo ushaka ibindi ukabyanga, hari amafunguro amwe n’amwe agufasha gukira vuba, andi akakudindiza. Dore ibyo kurya ugomba kwibandaho mu gihe urwaye n’ibyo ugomba kwirinda Kuribwa umutwe Imwe mu mpamvu ikomeye itera uburibwe bw’umutwe harimo kugira umwuma mu mubiri. Mbere yo gutekereza ibinini bya paracetamol, ukwiye kureba neza niba uri kuvura neza icyabiteye, ukareba niba ububabare buvaho. Ibyo kurya wibandaho Amazi n’ibindi binyobwa nibyo biza ku mwanya wa mbere mu gukiza kuribwa umutwe. Niba wumva umutwe uri kukurya, nywa amazi, utegereze byibuze iminota 20, urebe icyo bitanga. Ushobora no kunywa ikawa ariko nke, caff
Isabukuru y’imyaka 20 ku bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile

Isabukuru y’imyaka 20 ku bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile

Amakuru, UBUKUNGU
Uyu muryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile,birizihiza imyaka 20 bimaze bihuriye kuri urwo ruzi, kandi hari byinshi bimaze kurwungukiraho kubera ubufatanye butandukanye bigirana cyane cyane ku gishanga cyurwo ruzi rwa Nile mu mushinga wa NBI( Nile Bassin Initiative) Ibi bikaba byatangajwe mu kiganiro cyatanzwe  kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare muri Park Inn Hotel, Umuyobozi Mukuru wa NBI Ntabana Innocent hamwe na Tetero François Xavier, umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba mu Rwanda. Umuryango wa Nile Bassin Initiative ( NBI ) ugizwe n’ibihugu bihurira ku kibaya cy‘uruzi rwa Nili ari byo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Uganda, Ethiopia na Misiri Hari byi
Bimwe mu bintu wakwibonaho mu maso bishobora kuba bikubangamiye n’uburyo bwo kubirwanya 

Bimwe mu bintu wakwibonaho mu maso bishobora kuba bikubangamiye n’uburyo bwo kubirwanya 

Amakuru, UBUZIMA
Kubyuka ugasanga mu maso hawe hajemo ibiheri cyangwa ibishishi ntawe bidatera imbogamizi. Nyamara kandi twihutira gushaka imiti ikiza ibyo biheri, rimwe na rimwe aho gukira bikiyongera. Kuko twavuye ibigaragara tutitaye ku cyabiteye cyangwa tugakoresha imiti itajyanye n’icyo turwaye. Impinduka zose ziba mu maso; byaba ibyo biheri, uruhu rukanyaraye, iminkanyari, iminwa yumye, n’ibindi binyuranye burya biba bifite impamvu zinyuranye zibitera cyangwa bikaba uburyo umubiri ukoresha ugaragaza ko hari ibitagenda neza. Muri iyi nkuru mwateguriwe ni ikinyamakuru rebero.co.rw  tugiye kurebera hamwe ibintu binyuranye wibonaho mu isura nyamara bifite ikibitera kiri mu mubiri imbere, tunarebe icyo wakora mu kubivura. Kuzana ubwoya cyangwa ubwanwa (ku bagore) Ku bagore, kumera ubwoya
MIC- Abanyamakuru bakwiye kugira uruhare runini mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere

MIC- Abanyamakuru bakwiye kugira uruhare runini mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere

Amakuru, UBUKUNGU
Umuryango w’Abanyamakuru udaharanira Inyungu, M.I.C(Media Impacting Comunities) wateguye abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye amahugurwa agamije kurebera hamwe uko imihindagurikire y’ikirere imeze bityo bakabisobanurira abaturage. Aya mahugurwa yatangiye Tariki ya 18 azageza kuri 23 Gashyantare 2019  abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye bashishikajwe no gukora inkuru zigamije guteza imbere igihugu  cyane mu nkuru zizamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo. Umunyamabanga nshingwabikorwa  M.I.C(Media Impacting Comunities) Bwana NSHIMIYIMANA Sam Gody, avuga ko abanyamakuru bakwiye kugira uruhare runini mu gusobanurira abaturage ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe no kumenyakubungabunga neza ibidukikije. Agira ati”Abanyamakuru
Ibigo birenga 100 byitabiriye imikino y’abakozi izasozwa muri Gicurasi 2019

Ibigo birenga 100 byitabiriye imikino y’abakozi izasozwa muri Gicurasi 2019

Amakuru, IMIKINO
Kuri yu wa gatanu tariki ya 15 Gashyantare nibwo amarushanwa y’abakozi yatangiye akaba azasozwa tariki ya 1 Gicurasi uyu mwaka, ni igikorwa cyatangiye amakipe yose yiteguye kwegukana ibikombe kuko atangira yose ariyo ntego yayo ariko hagasoza imwe yegukana igikombe. Gusa kuba habonetse ibigo byinshi ku ruhande rumwe ni byiza ariko ku rundi ni imbogamizi kuko nko mu mupira w’amaguru mu mikino 9 yabaye mu kiciro cy’abakozi bari munsi yi 100 ubwo ntabwo twabihuza ni kiciro cy’abakozi barenga 100 kuko ibibuga nyabwo byaboneka. Mu bakozi batabasha gukina muri aya makipe nuko bajya bitabira Siporo ya bose nkuko yakozwe bwa mbere bagasanga ifite akamaro kubahora bicaye muri biro byabaye ngomba ko iyo siporo yashyizweho kuzajya buri kwezi gusa igisigaye akaba ari ukuzahitamo umunsi Um
Amakipe 5 yo mu Rwanda niyo azakina imikino ya Zone 5 mu Rwanda REG ikaba ariyo izakira irushanwa

Amakipe 5 yo mu Rwanda niyo azakina imikino ya Zone 5 mu Rwanda REG ikaba ariyo izakira irushanwa

Amakuru, IMIKINO
Ubundi hari hamenyerewe imikino ya Zone 5 ku makipe y’ibihugu irushanwa rizhuza ibohugu 12 bigize akarere ka 5 mu mukino wa Volleyball, uyu mwaka rere hakaba hagiye kuba irushanwa rya mbere ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ryo muri Zone 5. Uko ari ibihugu 12 bikaba byarahawe amahirwe yo kwakindikisha amakipe 4 ariko muri ibyo bihugu hakaba hari nibitarandikishije n'ikipe imwe kubera ko ari irushanwa ritangiye bwa mbere , u Rwanda kuko arirwo ruzakira iyi mikino bwa mbere rukaba rwashyizemo amakipe atanu ya mbere muri Shampiyona . Nkuko bisanzwe igihugu cyakiriye imikino kigira ikipe yakira irushanwa bitewe ni nkunga iba yatanzemo muri iryo rushanwa, ubu rero irushanwa rikaba rizakirwa na REG nubwo atariyo yabaye iya mbere kuko iyatwaye igikombe ari Gisagara ariko ubundi iyi mikin
Siporo yo kwoga igabanya umubyibuho kandi ni kimwe mu byugarije umutegarugori

Siporo yo kwoga igabanya umubyibuho kandi ni kimwe mu byugarije umutegarugori

Amakuru, IMIKINO
Umunsi mpuzamahanga kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n'abategarugori uba buri tariki ya 14 Gashantare nubwo byahuriranye n’umunsi w’akazi ariko tukaba twabihuje n’irushanwa ryateguwe na Thousand kilos women canoe and Aquatics Sports ifatanije na Rwanda Swimming federation mu irushanwa ry’abozi b’bagore, iri rushanwa rikaba ari ngaruka mwaka, insanganyamatsiko ikaba iigira iti “ONE BILLION RISING in solidarity”. Iri rushanwa rikaba ryaratangijwe n’urugendo rwavuye k’umushumba mwiza ryerekeza kuri La Palisse ahabereye amarushanwa yo kwoga ariko aho banyuraga bakaba baramaganaga ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, iki gikorwa kikaba kigomba kuba ku munsi wa St Valentin kuko kibera rimwe ku isi yose. Umunyamabanga mukuru  muri Thousand kilos women canoe and Aquatics Sports aka
Ibikomere utakurikiranye ngo wivuze hakiri kare bishobora ku kuviramo urupfu cyangwa ubumuga

Ibikomere utakurikiranye ngo wivuze hakiri kare bishobora ku kuviramo urupfu cyangwa ubumuga

Amakuru, UBUZIMA
Uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare muri Hotel Lemigo bwa mbere hateranye inama yo kugaragaraza ikibazo cyo gukomereka cyangwa se impanuka zigira ku buzima bw’abantu n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange indwara zibikomere n'ubumuga bikaba bibarizwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura. Nyuma yaho umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ukaba waramaze gushyira ibikomere  mu rwego rw’indwara zitandura kuko hari abakomereka  bakaba bagira ubumuga budakira, iyi nama ikaba ariyo kugira ngo duhuze imbaraga bitume abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu bijyanye no kurwanya ibikomere n’ubumuga hari abakora mu bitaro ndetse na bakora mubigo bya leta nka minisiteri y’ibikorwa remezo, police Irene Bagahirwa umukozi muri RBC ushinzwe agasha