
Zone 5 Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye neza atsinda imikino yayo
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 nibwo imikino y’akarere ka gatanu muri Volleyball amakipe yabaye aya mbere iwayo yatangiye kurushanwa bwa mbere muri aka karereka 5.
Byari byarasabwe ko buri gihugu mu bihugu bigize akarere ka 5 byakwandikisha amakipe 4 kuko aribwo irushanwa ryari ritangiye kuko ubundi hamenyerewe amakipe y’ibihugu yitabira iri rushanwa,ariko kuko ari ubwa mbere hakaba harabonetse ibihugu bitanu byohereza aamakipe yose ahamwe akaba ari 12 agabanije mu matsinda 4.
Nkurunziza Gustave uyobora Zone 5 akaba atangaza ko amakipe uko yatangaje ko azitabira ariko yaje yose kuko ari ubwa mbere ntabwo twagira igihugu tugaya kuko bizagenda bimenyera buhoro buhoro.
Yakomeje agira ati “Irushanwa ryatangiye neza kuko amakipe yari ayiyandikishije yose yabonetse kandi ikindi mwa