Inama iteraniye mu Rwanda kubijyanye n’indege baturutse ku isi hose aharimo kuba kumurika udushya twahanzwe mu by’indege iyi nama ikaba izamara iminsi ibiri ibera Convention ikaba imaze kuba inshuro enye ariko mu Rwanda ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri.
Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri ikaba yitabiriwe n’abantu bagera kuri 400 baturutse mu bihugu 71 birimo 35 byaturutse muri Afurika 3 byo muri Amerika 12 byo muri Aziya ndetse na 21 byaturutse mu Burayi, hakaba harimo abantu bakora mu by’indege kw’isi, abakanika indege abazikora mu nganda abazitwara ndetse n’abafite amashuri akomeye yigisha iby’indege. Abarimo kumurika ibijyanye n’iby’indege bagera kuri 80 baturutse ku isi hose.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo akaba yatangaje ko u Rwanda rurimo gukura cyane mu bijyanye n’ubwikorezi mu gutwara abantu n’ibintu aho yagarutse ku ndege u Rwanda rumaze kugira zigera kuri 12 hari n’izindi zizaza vuba ndetse ubu hakaba harimo kubakwa ikibuga cy’indege gishya Bugesera.
Yagize ati “Mu Rwanda twahawe igikombe mu bijyanye no kwivugurura birushijeho kuko twavuye kuri 40% ubu tukaba tugeze kuri 72% naho mubijyanye n’umutekano ku bibuga by’indege bakaba baradushyize kuri 80% ubu tukaba turi mu bihugu bifite umutekano mu by’indege, ubu tukaba twaratangiye gutoza no kwigisha abana b’abanyarwanda gutwara indege”.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ku imurika gurisha ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa and exhibition, Umukuru w’igihugu yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi niramuka ishyize hamwe.
Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu, ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete nyafurika.”
Yavuze ko kuba ibihugu 16 muri Afurika n’u Rwanda rurimo bidakora ku Nyanja bitakiri urwitwazo rwo kudatera imbere, ahereye ku mahirwe ahari yo kwihuza kw’ibihugu bigafungurirana amarembo.
Ubundi iyi nama y’imurika gurisha ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa and exhibition yaberaga Dubai aha rero ntibyumvika ukuntu ibya Afurika bibera muri Aziya akaba ariyo mpamvu dushaka ko byajya bibera mu Rwanda kuko ubu tubyakiriye bwa kabiri, nkuko Aviation Show ribera muri Aziya ndetse n’iburayi ibi nibyo dushaka ko ibyo byajya bibera mu Rwanda aho habera imurikagurisha ry’iby’indege.
Ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu nkuko byakomeje kuvugwaho Afurika ifite umwihariko w’abayituye bagera kuri miliyali imwe n’amaganabiri ariko 3% byabo bakora ingendo nibo bakora ingendo muri Afurika ni ibigaragara ko bikiri hasi cyane, mu bakora ingendo.
Muri Afurika usanga 30% ari abakoranira ingendo hagati muri Afurika gusa naho 70% bakaba bakora ingendo zo hanze y’Afurika kandi ibyo bihugu by’Afurika bigomba guhahirana, ubwo bukungu dufite rero tuzabugera mugihe tuzaba twabashije guhahirana dukoresheje ikirere cy’Afurika ibyo rero uRwanda rukaba rushaka ko byahera hano iwacu n’ibindi bihugu bikaboneraho.
Amafoto: Village Urugwiro
Jean Pierre@Rebero.co.rw