Karinganire Saveri, umuhinzi-mworozi utuye mu kagari ka Matyazo, umurenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga hafi y’ikibaya cy’umugezi wa Nyabarongo, yemeza ko nyuma yo guhabwa aho ahinga mu gishanga byatumye yiteza imbere ku buryo bugaragara.
Ibi byaje nyuma y’aho akarere ka Muhanga gafashe icyemezo kongera ubukangurambaga ku bijyanye no kubungabunga umugezi wa Nyabarongo aho abaturage bakorera ibikorwa by’ubuhinzi muri kiriya gishanga basabwe gutera ibiti bakanakora imirwanyasuri ku nkengero z’uyu mugezi.
Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere tugize igihugu kakaba gafite umwihariko wo kugira igice kinini cy’ubutaka bugizwe ahanini n’ibishanga aho bimwe mu bikorerwamo higanjemo ubuhinzi bw’imyaka itandukanye ifasha abaturage kwiteza imbere no kwikenura mu bihe bitandukanye.
Bimwe mu bihingwa bigaragara muri kiriya gishanga by’umwihariko twavuga imboga z’ubwoko butandukanye hamwe n’ibigori, aho mu gihe cy’isasura abaturage bakuramo amafaranga menshi abafasha kwiteza imbere muri gahunda zitandukanye.
Hagati aho ariko, ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA gisanga bimwe mu biibazo bibangamiye ibishanga mu Rwanda birimo kuba hari ababituramo kandi bitemewe,n’ababihinga mu kajagari.
Imibare ya REMA igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibishanga 860 biri ku buso bwa hegitari 278,536 aho ibikorwa bikorerwa kuri buriya buso hinganjemo cyane cyane uburobyi, ubuhinzi, ubukerarugendo no gukwirakwiza amazi, bikaba ari n’indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima.
Murekatete Jakirina utuye muri Mushishiro agira ati” Ku bufatanye bw’abayobozi bahora bubakangurira gufata neza no kubyaza umusaruro ibishanga duturiye dore ko twanasizeho abafashamyumvire bahora badufasha kubungabunga no kubyaza umusaruro ibishanga duturiye.”
Uwamariya Beatrice Mayor w’akarere ka Muhanga aganira n’itangazamakuru kubyerekeye n’imigezi n’ibishanga yagize at: “NibyokokoMuhanga ifite igice kinini kigizwe n’ibishanga n’imigezirero mu rwego rwo kubungabunga twahuguye abaturage ku byerekeye ubuhinzi bukorerwa mu bishanga no hafi y’imigezi kandi bakabibungabunga bakanabibyaza umusaruro mu buryobutandukanye.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko 70% by’ubuso bw’ibishanga biri muri aka karere bibyazwa umusaruro hagingwamo ibihingwa bitandukanye cyane cyane birimo umuceri n’imboga zitandukanye.
Ibishanga biri mu karere ka Muhanga byitabwaho cyane kubera koari bimwe mu bikikije abaturage batuye muri aka karere dore ko hakorwa ubukangurambaga bwa buri gihe bwo kubungabunga dore ko Muhanga ifite igice kinini kigizwe n’ibishanga n’imigezi.
@rebero.co.rw