Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tugira imisozi miremire ariko gahinga ka keza ibiribwa bitandukanye cyane cyane ibigori, aha hakaba haratekerejwe na Humanity&Inclusion kugira ngo bafashe abana bafite ubumuga kubasha kugera ku ishuli ndetse no gukurikirana amasomo neza.

Umurenge wa Muzo ukaba ufite ibigo bya mashuli bigera kuri 11 hakaba habarurwa abana 96 bafite ubumuga butandukanye, abayobozi bibyo bigo bakaba bamaze kugarura abafite ubumuga baera kuri 40 kandi n’abandi bakaba bafite inshingano zo kubagarura mu bigo bayobora.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Mwumba Rukundo Jean Pierre aganira na www.rebero.co.rw dufatanije n’inzego z’ibanze turizera ko abana bose bazagaruka mu ishuli kandi tuzakomeza gukora ubukangurambaga dufatanije n’amatorero kugira ngo tubashe kubageraho.
Yagize ati “Zimwe mu mbogamizi zituma abana bareka amashuli cyane cyane biterwa naho amashuli ari nkuko mubona ko ari mu misozi ndetse n’inzira zo kuhagera bikabagora, bityo rero Humanity & Inclusion ikaba idusaba gusobanurira abo bana ibyiza by’ishuli ndetse ntitunabaheze ahubwo tukanamenya ibibazo bibabuza kuza kwiga kugira ngo bizaganirweho”.

Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Muzo Bwana Yandamuruye Aphrodis nawe yagarutse ku bana bafite ubumuga ku mpamvu zituma batabasha kwiga, kandi n’abafite impamvu zigasobanuka kugira ngo bazishakire ibisubizo.
Yakomeje agira ati “Ubu harakorwa ubukangurambaga butandukanye mu muganda mu mugoroba w’ababyeyi ndetse n’amatangazo atangwa mu nsengero kugira ngo umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga duhindure imyumvire ye dore ko hari nabagifite imyumvire ko umwana ufite ubumuga adashobora kwiga, ababyeyi nibamara kubyumva abo bana bazasubira mu mashuli”.
Umuyobozi w’Umurenge wa Muzo Bwana Gasasa uyu mushinga waje ari igisubizo ku baturage batuye umurenge wa Muzo kuko batugejejeho igitekerezo cyabo tucyakira neza, muri uyu murenge abana bafite ubumuga twabashije kubarura bagera kuri 96 ariko muri rusange hamwe n’abandi abafite ubumuga muri uyu murenge bagera kuri 522, bivuze ko abafite amakarita bagera kuri 342 naho abacikannywe bakaba bagera kuri 180.

Yakomeje agira ati “Abana bagejeje igihe cyo kwiga tugomba kubagarura mu ishuli kuko hano mu Murenge wacu dufitemo uburezi budaheza mu murenge wacu dufitemo utugari 1 dufitemo ibigo by’amashuli 3 bityo rero abayobozi b’amashuli bagafatanya n’umuyobozi wako kagari bagahamagara inama yihuse y’aababyeyi bafite abana bafite ubumuga bakabiganiraho tukaba twizeye ko ibizava muri iyo nama bizazana ibisubizo byiza”.
Uyu ukaba ari umubonano n’umukozi wa Humanity & inclusion wabaye mu minsi mike akaba azasubirayo kugira ngo arebe ko abana bose bagarutse noneho hamenywe buri mwana ibibazo bye bituma atabasha gukurikirana amasomo kuko nubundi bafite ubumuga butandukanye.
Jean Pierre@Rebero.co.rw