Mukaruyonga Ruth utuye mu kagari ka Rwoga ho murenge wa Ruhango yemeza ko kuva yatangira kwitabira gahunda y’imicungire y’ubutaka igamije ubuhinzi burambye harimo nko gutera ibiti byera imyaka (agroforestry) byaragize uruhare rugaragara mu mibereho ye ndetse n’abandi baturanyi be.
Usibye kuba ubuso buteweho amashyamba mu karere ka Ruhango bwariyongereye ku buryo bugaragara nyuma y’aho iyi gahunda itangijwe mu mwaka wa 2016 abahinzi batuye kariya karere bemeza ko ibi byabafashije mu buryo bugaragara mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyangwa kugabanya ingaruka z’iyo mihindagurikire ku musaruro muri rusange.
Kuvanga ibiti n’imyaka (Agroforestry) ni ugutera ku bushake ibiti (ibiti, uduhuru) nk’ibihingwa bikabana mu murima n’ibindi bihingwa cyangwa n’amatungo.
By’umwihariko, abahanga bemeza ko iki gikorwa cyongera umusaruro kandi bigashimangira gahunda zo kurengera ibidukijije kandi hanarwanya ingaruka z’imihindagurikire ry’ibihe.
Kuvanga ibiti n’imyaka bifite ibyiza bitatu by’ingenzi harimo byongera uburumbuke, biraramba kandi biroroshye gukorwa kandi iki gikorwa kikaba gituma umusaruro wiyongera, tutibagiwe kandi ko hejuru y’ibyo byose ibiti bikurura kandi bikabika imyuka ya karuboni yo ifite uruhare runini mu mihindagurikire y’ikirere – kandi igakoreshwa mu ihumeka, ikayibika no mu mababi, inti n’amashami.
Ni muri urwo rwego rwo kurumbura ubutaka ndetse n’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi harimo no kugabanya gucika kw’amashyamba, akarere ka Ruhango katangiye ubukangurambaga bwo kwitabira iriya gahunda aho imibare igaragaza ko , ubuso bwose buteweho amashyamba bugera kuri 9525 ha bihwanye n’ikigereranyo cya 15 % by’ubutaka bugize kariya karere ko mu ntara y’Amajyepfo.
Muri gahunda y’iterambere rirambye harimo no kurengera ibidukikije cyane kubungabunga amashyamba, u Rwanda rurateganya ko mu mwaka wa 2020, ubuso bwose buteweho amashyamba buzaba bungana na 30% ku butaka bugize igihugu cyose muri rusange.

Ni muri urwo rwego umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Rusiribana Jean Marie Vianney ashimangira ko kimwe mubizafasha akarere kugera kuri iriya ntego harimo gukangurira abaturage gutera amoko atandukanye y’ibiti bibangikanywa n’imyaka,Bimwe mu byiza ibyo biti bizana twavuga nk guhangana n’imiswa n’amapfa ndetse no kwihanganira ibindi bimera ndetse ibyo biti bikaba byanagaburirwa amatungo.
Usibye akamaro ko kongera imirire myiza Ubuhinzi bw’ubu bwoko bw’ibiti bitanga igicucu bukoresha ibiti bigandara bigatanga igicucu ku matungo, mu rugo no ku bihingwa bibaburwa n’izuba ku buryo bworoshye.
Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) mu mwaka w’2015 igaragaza ko kugeza ubu 29.2 by’ubutaka bw’u Rwanda aribwo bugizwe n’amashyamba.
Icyi cyegeranyo kandi kigaragaza ko bitewe n’uko u Rwanda rufite ubucukike bw’abaturage benshi (high density), gutera ibiti bivanze n’imyaka ni bimwe bizafasha igihugu mu kurengera ibidukikije ndetse no guhangana n’ingaruka izo arizo zose zituruka ku mihindagurikire y’igihe ndetse n’iterambere rirambye.
@rebero.co.rw