Nshimiyimana Silivestre, umuhinzi-mworozi utuye mu kagali ka Rwoga gaherereye mu karere ka Ruhango yabashije guhindura imibereho ye n’umuryango we, batera imbere babikesha ikimoteri kigezweho kuva aho yatangiye kubona ifumbire mu buryo bumworoheye.
Muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere isuku n’isukura, Akarere ka Ruhango kabifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishwinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kashoye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 220 za mafaranga y’u Rwanda.
Bimwe mu bikorwa by’ibanze harimo kubaka kiriya kimoteri kigezweho aho ibyafatwaga nk’imyanda mu myaka yashize kugeza ubu byahindutse imari ishyushye aho imyanda ikusanyirizwamo bayibyazwamo ibindi bintu bitandukanye.
Usibye iryo terambere kandi kiriya kimoteri cyafashije abagituriye nka Nshimiyimana kubona akazi aho kugeza ubu abaturage bagera kuri 40 babasha kwiyishyurira mituweli ndetse n’iriya myanda yindi itabora ikaba yaratangiye kubyazwa umusaruro hakorwamo ibicanwa atuma abantu badakomeza gucanisha inkwi ndetse n’amakara mu ngo zabo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Akarere busobanura ko kuba harubatswe kiriya kimoteri kigezweho byari mu rwego rwo kwita ku bidukikije n’isuku y’umugi wa Ruhango.

Iki kimoteri kikaba ari bimwe mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage kuzamura imibereho y’abaturage, ndetse n’iterambere muri rusange, nk’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ruhango, Bwana Rusiribana Jean Marie Vianey yabisobanuriye itsinda ry’Abanyamakuru bari basuye akarere mu rwego rwo kureba ibikorwa bitandukanye byagezweho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Mu ikubitiro, akarere kakaba gateganya gushaka rwiyemezamirimo usahabwa isoko ry gucunga no kubyaza umusaruro kiriya kimoteri ndetse nawe kikamwungukira mu rwego rw’ubucuruzi.

Biteganijwe ko uriya rwiyemezamirimo azita cyane cyane gutuma imyanda ihari ibyazwa umusaruro aho iyo ihagejejwe ivangurwa ikajya ahabugenewe maze hakaba igikorwa cyo gutandukanya imyanda ibora ndetse n’itabora nayo igashyirwa ukwayo.
Mu rwego rwo kwagura iki gikorwa, akarere ka Ruhango karateganya gufatanya na Muhanga bihana imbibi muri gahunda yo kuba imyanda ivuye mu turere twombi izajya ukisanyirizwa hamwe bityo ibintu bitandukanye harimo nk’ibicanwa biva muri iriya myanda bitatanga umusaruro utubutse.

Nk’uko bisobanurwa na Bwana Uwimana Vincent umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere ka Ruhango Umwe mu musaruro iki kimoteri cyatanze kugeza ubu, habonetse akazi ku baturage baturiye ikimoteri basaga 40 kandi bikaba byararushijeho gushimangira gahunda yo kwimakaza isuku muri rusange.
@rebero.co.rw