Gakenke: Honorable  Vice Presidente w’Umutwe w’Abadepite  yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubuzima

Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke tariki ya 22 Gashyantare habereye ibiganiro  n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage baganira ku buzima bw’imyororokere, gahunda yo kuringaniza urubyaro na gahunda y’irangamimerere mu Karere.

Abari bitabiriye ibiganiro ni abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Gakenke

NZAMWITA Deogratias Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke amaze guha ikaze abitabiriye ibi biganiro yasobanuye muri make uko imibare ihagaze mu bipimo by’ubuzima  muri ako karere abereye umuyobozi

Yagize ati “Kuboneza urubyaro tugeze kuri 69, 4%,  Kubyarira kwa Muganga ho biri hafi kugera ku rugero rwiza 97,5%  Gukingiza abana inkingo zose tugeze kuri 96,4% Kwipimisha inda incuro 4 turasabwa gukomeza 49,9% Gupima imikurire y’abana ku mudugudu  99,5% Uburumbuke ( Fertility rate ) 3,1% Kugwingira byavuye kuri 63,6% 2010, bigera kuri 46% 2015”.

Muri ibi biganiro umushyitsi mukuru yari Honorable Vice Presidente w’Umutwe w’Abadepite  Madamu Edda MUKABAGWIZA aho yatanze inama mu kuzamura ibi bipimo by’ubuzima bw’imyororokere kandi bakita ku buzima bw’umubyeyi mu gihe atwite ndetse n’igihe yabyaye.

Umushyitsi mukuru yari Honorable Vice Presidente w’Umutwe w’Abadepite Madamu Edda MUKABAGWIZA

Yagize ati “Burya umubyeyi akurikiranwa agisama inda kuko ninabwo umwana akura neza kandi nibyiza kubibutsa ko bagomba kwubahiriza ibyo abaganga babategeka kuko nibwo buryo bwiza bwo gukurikirana umubyeyi, nko kubijyanye n’igwingira iyo umubyeyi adakurikiranywe agisama ubwo ntawakwizera ko yazakurikiranwa yamaze kubyara”.

Mu Karere ka Gakenke abana batewe inda zitateganijwe bagera 197 aho 69 bafashijwe mu kuzamura imibereho yabo, abandi nabo bakaba barimo gukurikiranwa kugira ngo bazafashwe

Honorable Vice Presidente w’Umutwe w’Abadepite  Madamu Edda MUKABAGWIZA yagarutse kuri iki kibazo cy’inda zitateganijwe agira ati “Inzego bireba zose zirasabwa gukurikirana iki kibazo kikabonerwa ibisubizo mu minsi ya vuba kandi bagakumira ko bikomeza kwiyongera”.

Yasabye kandi abashinzwe irangamimerere kunoza irangamimerere  mu kazi kabo ka  buri munsi kuko ariho igihugu gishingira mu kunoza igenamigambi, yasabye  abanditsi b’irangamimerere kutabuza uburenganzira abana bavuka ku babyeyi batabana. Basuye ikigo cya Mashuli cya Janja baganira n’abanyeshuli bakigamo ndetse n’ikigo cy’abihayimana bafasha abafite ubumuga.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *