Zone 5 Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yatangiye neza atsinda imikino yayo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 nibwo imikino y’akarere ka gatanu muri Volleyball amakipe yabaye aya mbere iwayo yatangiye kurushanwa bwa mbere muri aka karereka 5.

Abayobozi bafata ifoto y’urwibutso iyi mikino ifungurwa

Byari byarasabwe ko buri gihugu mu bihugu bigize akarere ka 5 byakwandikisha amakipe 4 kuko aribwo irushanwa ryari ritangiye kuko ubundi hamenyerewe amakipe y’ibihugu yitabira iri rushanwa,ariko kuko ari ubwa mbere hakaba harabonetse ibihugu bitanu byohereza aamakipe yose ahamwe akaba ari 12 agabanije mu matsinda 4.

Nkurunziza Gustave uyobora Zone 5 akaba atangaza ko amakipe uko yatangaje ko azitabira ariko yaje yose kuko ari ubwa mbere ntabwo twagira igihugu tugaya kuko bizagenda bimenyera buhoro buhoro.

Yakomeje agira ati “Irushanwa ryatangiye neza kuko amakipe yari ayiyandikishije yose yabonetse kandi ikindi mwabonye ko irushanwa ryitabiriwe cyane n’abakunzi ba Volleyball mu Rwanda, ikindi cyashimishije nuko uko amakipe yo mu Rwanda yose yiyandikishije umunsi wabo wa mbere yatsinze, ntibivuze ko ari ku rwego rushimishije kuko baracyari mu majonjora”.

Uyu mukino ntabwo wari woroshye ku makipe yombi

Umutoza w’ikipe ya Gisagara we abona ko irushanwa rikiri ribisi uyu munsi akaba aribwo haza kugaragara ikipee izazamuka ihagarariye itsinda ryabo kuko hari umukino uza guhuza Gisagara na UTB uyu munsi ku masaha ya ya sa mbiri z’ijoro.

Ikipe ya REG yakiriye iri rushanwa nayo ikaba yaraye itsinze KAVC ya Uganda itayibabariye kuko barangije ari amaseti 3-0 bwa KAVC, bityo rero umutoza wa REG we akaba abona urugamba aribwo rugitangira kuko kuba dufitemo amakipe arenga imwe ntabwo igikombe cyagombye kugira ahandi kijya usibye kuguma mu Rwanda

Yagize ati “Kuba twakiriye irushanwa ni byiza ariko ntabwo twiyibagiza ko ikipe ya Gisagara ariyo izasohoka kuko niyo ya mbere ni amahirwe kuriyo kuko iri rushanwa rirayifasha kwitegura neza kandi natwe iyi mikino iratuma turushaho kwiyubaka ndetse no kurushaho gutegura abakinnyi bacu”.

Gisagara VC iharanira kuzamuka ari iyambere mu itsinda ryayo

Umunsi wa kabiri waya marushanwa ya Zone 5 :

Aya marushanwa uyu munsi wayo wa kabiri ni nawo wanyuma kuko uyu munsi nibwo amajonjora aba arangiye ikiba kigisigaye umunsi wa gatatu hazaba imikino ya ¼ hamwe na ½ ubundi kuri uyu wa gatandatu mu gihe cya 16:00 nibwo hazaba umukino wa nyuma.

KAVC 3-1 JESHI STARS

MADDA 0-3 SPORTS-S

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *