Umweyo muri federation ya Sport Scolaire nyuma yo gukora amakosa mu mwiherero wabarangije umwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye

Nyuma yuko hasojwe umwiherero w’amashuli abanza hateguwe umwiherero wabasoje umwaka wa gatatu mu mashuli yisumbuye mu mikino y’amashuli, ariko babanza kugira ikibazo cyuko abo banyeshuli bataboneka.

Padili Gatete Innocent uyobora iri shyirahamwe yakomeje gusaba abatekinisiye kutabeshya imyaka y’abana

Nibwo babajije abatekinisiye mu malige atandukanye ndetse biyambaza n’abatoza niba koko abo bana bashobora kuboneka kugira ngo uwo mwiherero ubashe kuba, ariko izo mpungenge zikomeza kubaho.

Mu gisubizo bahawe nabo batekinisiye ba Federation nuko uwo mwiherero utakagombye gusubikwa kuko abo bana bahari, uyu mwiherero wakurikiranywe na Frere Kamile ushinzwe iterambere ry’abana muri federation ndetse ni mpano abana bagaragaza.

Intumwa ya mineduc nayo yarabikurikiranye akaba yari Paterne Rwigema mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nuko yagize ati “Dutege reje kureba abana batoranyije uko bangana kuko hakomeje kuboneka kubeshya kandi iki Mineduc ntabwo igishyigikiye kuko abana bagomba guhabwa amahirwe yabo bose kandi muri buri myaka”.

Nyuma yo kugaragara ko abana batoranyije baremngeje imyaka ndetse bakarenga kubyo babujijwe byo gukora amakosa yo kuzana abana barengeje imyaka, igipimo cyo kwihanga cyararenze ubu abatekinisiye ba federatio hamwe n’abatoza bahagaritse muri iyo federation hakaba hahagaritswe abagera kuri 15 bikaba biteganijwe ko hashakwa ababasimbura.

Padili Gatete Innocent uyobora iyi federation aganira na Rebero.co.rw yayitangarije ko abo batekinisiye ndetse n’abatoza bahagaritswe kubera gukomeza kurenga ku nshingano zabo bagashaka gukora ibyo fedration itemera kandi mbere yuko uyu mwiherero utangira bari babibujijwe.

yakomeje agira ati”Mu byukuri byari bimaze kuba akamenyero rimwe tukabihanangiriza ariko ukabona badashaka kureka uwo muco, ku buryo na Minister Isaac hari abo yari amaze kumenya ko ariyo gahunda yabo ndetse tujya kubahagarika akaba hari nabo yagiye yivugira mu mazina uyiu muco nta kundi wacika uretse ko harimo abagomba kubigiramo ingaruka bityo rero tuakaba twafashe umwanzuro wo kubahagarika burundu“.

Nkuko Minister Isaac yakomeje kubivuga ko batazihanganira abakomeza gukora amakosa kandi yakomeje kubikurikirana mu bushishozi bwe bikaba birangiye asabye iryo shyiramhamwe ko rihagarika abananiwe kumva ibyo yababwiye cyane cyane ku bijyanye no kubeshya imyaka y’abana bakina muri iryo shyirahamwe, bikaba biteganijwe ko hagomba gushakwa ababsimbura kuko gahunda y’imikino izakomeza muri iryo shyirahamwe.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *