Isabukuru y’imyaka 20 ku bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile

Uyu muryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile,birizihiza imyaka 20 bimaze bihuriye kuri urwo ruzi, kandi hari byinshi bimaze kurwungukiraho kubera ubufatanye butandukanye bigirana cyane cyane ku gishanga cyurwo ruzi rwa Nile mu mushinga wa NBI( Nile Bassin Initiative)

Tetero Francois Xaveri Umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba n’Umuyobozi wa NBI Ntabana Innocent bavuga ku byiza byuyu mushinga wa NBI

Ibi bikaba byatangajwe mu kiganiro cyatanzwe  kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gashyantare muri Park Inn Hotel, Umuyobozi Mukuru wa NBI Ntabana Innocent hamwe na Tetero François Xavier, umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba mu Rwanda.

Umuryango wa Nile Bassin Initiative ( NBI ) ugizwe n’ibihugu bihurira ku kibaya cy‘uruzi rwa Nili ari byo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Uganda, Ethiopia na Misiri

Abanyamakuru baturuka mu bihugu bigize NBI bitabiriye ikiganiro n’isabukuru y’imyaka 20

Hari byinshi uyu muryango umaze kugeraho mu myaka 20 umaze ushinzwe nkuko byatangajwe na Ntabana Innocent kandi buri gihugu mu bihuriye muri uyu muryango ukaba ufite uko ucunga amazi akomoka kuri uru ruzi rwa Nil ndetse nuko bayakoresha kandi hakagomba kubaho gufatanya kugira ngo bigende neza.

Yagize ati “Aya mazi agomba kubyarira amashanyarazi ibihugu biyakoraho ndetse akanakoreshwa mu buhinzi mugihe hizwe neza uko aya mazi yasaranganywa kugira ngo hatagira igihugu kiryamirwa kuri aya mazi kuko hari bimwe bishobora kuyashora mu buhinzi ayo mazi akaba make, ni byiza ko ibyo bihugu byigira hamwe kugira ngo abashe kubigirira akamaro”.

Innocent yagarutse ku ivuka ry’uyu muryango ko kugeza ubu ibihugu bihwuhuriyemo byishimira ibyo bamaze kugeraho kuko kugeza ubu ntakibazo kiravuka kuburyo byatuma ibihugu biwugize bitahura ngo biganirweho.

Yagize ati “Mu myaka 20 ishize iyo habonetse bimwe bishobora gutuma umuryango utumvikana ibihugu bigize uyu muryango biricara bkabishikira ibisubizo kandi biraboneka, icyo rero akaba ari ikintu tugomba kwishimira muri iyi myaka tumaze kandi twumva ko dukomeje gushyira hamwe ntacyatunanira, bityo rero inyungo zo zikaba zihari iyo dutahirije umugozi umwe”.

Yagarutse ku mishinga minini igomba gutekerezwaho kugira ngo ibashe kwongera ubukungu bya buri gihugu kiri muri uyu muryango, ndetse anagaruka ku bihugu bifite imigezi yisuka muri Nil ko yakorerwa ubugenzuzi kuko yangiza ibikorwa bitandukanye bikorerwa kuri uru ruzi rwa Nil.

Tetero François Xavier, umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba we atangaza ko hari byinshi u Rwanda rwungukira muri uyu muryango w’ibihugu bihuriye kuri Nil.

Yagize ati “Kubera amashanyarazi dufite mu gihugu adahagije ariko iyo tubonye aturuka mu bihugu duhana imbibi ni kimwe mu nyungu z’uyu muryango twishimira, kandi hari imishinga turimo gutegura minini izatuma igihugu cyacu kihungukira, ntitwabura kuvuga ku rugomero rurimo kwubakwa muri Ethiopia aho ruzatanga amashanyarazi ku bihugu bihuriye muri uyu muryango”.

Ntabana Innocent yagarutse ku bihugu bigize uruzi rwa Nili ari byo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Uganda, Ethiopia na Misiri

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 abanyamakuru basanzwe bakora inkuru kuri uyu muryango baturuka mu bihugu bigize uyu muryango w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil barasura ku Rusumo ahari umushinga wahakozwe utanga amashanyarazi ndetse barebe nuko ikibaya cya Rusumo gitunganywa mu guhingwamo umuceli.

Tariki ya 22 Gashyantare akaba aribwo hazizihizwa isabukuru y’imyaka 20 uyu muryango w’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil umaze ushinzwe ukaba uzizihirizwa muri Serena Hotel

Jean Pierre@Rebero.co.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *