MIC- Abanyamakuru bakwiye kugira uruhare runini mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere

Umuryango w’Abanyamakuru udaharanira Inyungu, M.I.C(Media Impacting Comunities) wateguye abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye amahugurwa agamije kurebera hamwe uko imihindagurikire y’ikirere imeze bityo bakabisobanurira abaturage.

Abanyamakuru bari guhugurwa baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye

Aya mahugurwa yatangiye Tariki ya 18 azageza kuri 23 Gashyantare 2019  abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye bashishikajwe no gukora inkuru zigamije guteza imbere igihugu  cyane mu nkuru zizamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  M.I.C(Media Impacting Comunities) Bwana NSHIMIYIMANA Sam Gody, avuga ko abanyamakuru bakwiye kugira uruhare runini mu gusobanurira abaturage ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe no kumenyakubungabunga neza ibidukikije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa M.I.C(Media Impacting Comunities) Bwana NSHIMIYIMANA Sam Gody atangiza amahugurwa

Agira ati”Abanyamakuru ni umwe mu muyoboro yo gusobanurira abaturage kumenya amakuru y’imihindagurikire y’ikirere, niyo mpamvu M.I.C-Rwanda(Media Impacting Comunities)  twateguye amahugurwa nk’aya, tukabahuza n’inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo bazabisobanurire  abaturage nabo babyumva neza. ”

Imihingaguririkire y’ikirere ni iki? Ni Uburyo ubushyuhe bwo ku isi bugenda bwiyongera bitewe n’imyuka yoherezwa mu kirere ikacyangiza.

Muri iyo myuka harimo Diyogiside ya karuboni na Metani. Iri jambo rikunda gukoreshwa bashaka kugaragaza impinduka ziza nyuma y’igihe kirekire, muri izo mpinduka harimo ubwiyongere bw’imiyaga n’ubwubushyuhe bw’inyanja ndetse no kuzamuka kw’amazi y’inyanja.

Bavuga Bernarbe umukozi muri REMA ushinzwe inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza na Kirehe yasobanuye byinshi bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Aho usanga hari igihe imvura itinda kugwa icyo gihe biterwa n’imyuka mibi ikunze guturuka mu nganda, ikazamuka mu kirere, bikabuza umwuka mwiza (Oxyene) ariyo ituma imvura igwa ku gihe nyacyo, ikindi bigaturuka ku myuka ituruka mu Nyanja uko iba igenda”.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa ku munsi wa mbere wayo bavuzeko bagiye gutangira ku bishyira muri gahunda zabo bibutsa abaturage uko barwanya imihindagurikire y’ikirere.

Bimwe mu bituma habaho imihindagurikire y’ikirere

-Kwirinda gukwirakwiza ibikoresho byakwangiza ikirere urugero-amasashe, ibikoresho bikoze muri Parasitike

-Kugabanya ibyuka bituruka mu nganda, ndetse n’imyotsi ituruka mu modoka mu gihe igenda.

-kwirinda gutema amashyamba ko ariyo soko y’umwuka mwiza duhumeka, byaba ngombwa iryo shyamba rigaemwa rimaze kwera ryarasimbujwe irindi.

-Gukorera hamwe kw’abaturanyi barwanya icyorezo cyaturuka ku mwuzure, ndetse no guca imirwanya suri ku misozi

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *