Amakipe 5 yo mu Rwanda niyo azakina imikino ya Zone 5 mu Rwanda REG ikaba ariyo izakira irushanwa

Ubundi hari hamenyerewe imikino ya Zone 5 ku makipe y’ibihugu irushanwa rizhuza ibohugu 12 bigize akarere ka 5 mu mukino wa Volleyball, uyu mwaka rere hakaba hagiye kuba irushanwa rya mbere ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ryo muri Zone 5.

Inama yayobowe na Nkurunziza Gustave uimuyobozi wa Zone 5

Uko ari ibihugu 12 bikaba byarahawe amahirwe yo kwakindikisha amakipe 4 ariko muri ibyo bihugu hakaba hari nibitarandikishije n’ikipe imwe kubera ko ari irushanwa ritangiye bwa mbere , u Rwanda kuko arirwo ruzakira iyi mikino bwa mbere rukaba rwashyizemo amakipe atanu ya mbere muri Shampiyona .

Nkuko bisanzwe igihugu cyakiriye imikino kigira ikipe yakira irushanwa bitewe ni nkunga iba yatanzemo muri iryo rushanwa, ubu rero irushanwa rikaba rizakirwa na REG nubwo atariyo yabaye iya mbere kuko iyatwaye igikombe ari Gisagara ariko ubundi iyi mikino ikaba itegura amakipe kuzitabira imikino Nyafurika ndetse no kureba uko amakipe ahagaze muri Zone 5.

Umuyobozi wa REG wungirije akaba yaratangarije Rebero.co.rw ko imyiteguro igenda neza nubwo bafite byose kuri irir rushanwa ariko intego nuko bagomba kwegukana iri rushanwa, kuko nubwo tutatwaye Shampiyona ariko twiteguye neza muri iri rushanwa.

Ikirango kimikino ya Zone 5

Yakomeje agira ati “Mu byukuri ntacyo dushinja ubuyobozi bukuru bwa REG kuko ibikenewe byose byaratanze ahasigaye ni ahacu kugira ngo turusheho kwerekana ko turi ikipe ikomeye muri aka karere ka 5 kandi tuzabyerekanira mu kibuga”.

Nkurunziza Gustave umuyobozi wa Zone 5 nawe yavuze ko kuba iri rushanwa rizakirwa na REG nuko yatanze inkunga ifatika kuko buri gihugu cyaryakiriye kigira ikipe iryakira bityo rero ubwo nandi makipe abonereho kuzitegura iyindi myaka kuko biha ikipe yaryakiriye umwanya wo kugira ibyo ihitamo.

Yagize ati “Kuba REG izakira iri rushanwa izahitamo ikipe bazakina nubwo tombola izaba yabaye ikindi ihitamo isaha ikiniraho ndetse imikino yose ya majonjora iba ifite ubwo bubasha kuko ari imikino izatangira tariki ya 20-23 kangi ikindi kiyongera kuri ibyo nuko ihitamo n’ikibuga ikiniraho mbere yuko amajonjora arangira”.

Muri iyi mikino kandi hakazaba inama ya Zone 5 izitabirwa nibyo bihugu byose iyo nama ikazaganira ku migendekere myiza ya Zone 5 ndetse bakaba banateganya gukora inteko rusange izabera hano mu Rwanda ikindi nuko izi nama zizajya ziba mu gitondo kugira ngo babashe gukurikirana imikino izajya iba ku munsi kuko hateganijwe kuzajya haba imikino 2 ku munsi

Jean Pierre@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *