Siporo yo kwoga igabanya umubyibuho kandi ni kimwe mu byugarije umutegarugori

Umunsi mpuzamahanga kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori uba buri tariki ya 14 Gashantare nubwo byahuriranye n’umunsi w’akazi ariko tukaba twabihuje n’irushanwa ryateguwe na Thousand kilos women canoe and Aquatics Sports ifatanije na Rwanda Swimming federation mu irushanwa ry’abozi b’bagore, iri rushanwa rikaba ari ngaruka mwaka, insanganyamatsiko ikaba iigira iti “ONE BILLION RISING in solidarity”.

Iri rushanwa rikaba ryaratangijwe n’urugendo rwavuye k’umushumba mwiza ryerekeza kuri La Palisse ahabereye amarushanwa yo kwoga ariko aho banyuraga bakaba baramaganaga ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori, iki gikorwa kikaba kigomba kuba ku munsi wa St Valentin kuko kibera rimwe ku isi yose.

Umunyamabanga mukuru  muri Thousand kilos women canoe and Aquatics Sports akaba umujyanama muri Federation Uwambajimana Rosalie ari nawe wateguye iri rushanwa arashimira Federation kuko ribasha kubaha ibihembo bitangwa ndetse n’uburyo byo kuritegura.

Yakomeje agira ati “Muri ekipe dukora nk’umuryango kuko mu ntego yacu hari kwiga kwoga gutanga amahugurwa kubozi kugira ngo babashe guhagararira ihigugu, ndetse abo basabye kujya mu mazi nk’umuti baza batugana kandi tukabafasha, ibi rero tukaba tubyishimira kuko dufite abanyamuryango baturuka mu bice bitandukanye ariko bagasaba kuba abanyamuryango bacu uyu ,munsi abenshi bakaba batabonetse kuko ari abanyeshuli abandi bari mu kazi ariko tukaba dufite abanyamaryango bagera kuri 104 aho 68 ari igitsina gore”.

Bamwe mu bitabiriye ubutumuri hari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko washimye igikorwa cyateguwe na Thousand kilos women canoe and Aquatics Sports ifatanije na Rwanda Swimming federation kuko babashije gutanga ubutumwa bwagiye busomwa n’abari mu modoka aho banyuze hose

Yagize ati “Kutarwanya ihohoterwa ni ikintu kibi kuko gihutaza ubuzima ndetse n’umuryango muri rusange ikindi bigatuma urugo rutagira umunezero kuko kiwuhungabanya, ikindi nashimye ko iyi siporo mukora igabanya umubyibuho kandi ni kimwe mu byugarije umutegarugori nkaba mboneyeho kwisabira kuba umunyamuryango wanyu  kuko ibikorwa byanyu nasanze ari byiza cyane”.

Muri iki gikorwa hakaba hitabiriye amakipe abiri andi akaba atabashije kuboneka kubera amikoro ayo makipe akaba ari: Thousand Kilos women Canoe and Aquatics na Cercle Sportif de Kigali bityo rero inyogo zakoreshejwe akaba ari Umusomyo/Freestyle/chrole, Makeri/breaststroke/Brasse.

Dore uko ibihembo byatanzwe

IMIDARI MURI BRASS*

1)Muri Brass mu bakobwa bato:

-Uwase Angel (Zahabu)

2)Muri Brass mu bahungu bato:

-Sharif(zahabu

-Mparirwa(Bronze)

-Ishimwe (Sylver)

*IMIDARI MURI freestyle*

Abahungu

1.Jimmy kabera( cercle sportif ni Zahabu)

2.Braise

*IMIDARI MU BAKURU*

-Abagore

1.Natacha Mfashingabo(Zahabu

2.Brigitte Nyampinga (bronze

3.Confiance Nishimwe(Sylvor)

*Abahize abandi muri byose*

Uwase Angel na

MPARIRWA SHAFI

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *