Ibikomere utakurikiranye ngo wivuze hakiri kare bishobora ku kuviramo urupfu cyangwa ubumuga

Uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare muri Hotel Lemigo bwa mbere hateranye inama yo kugaragaraza ikibazo cyo gukomereka cyangwa se impanuka zigira ku buzima bw’abantu n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange indwara zibikomere n’ubumuga bikaba bibarizwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura.

Inama yafunguwe ku mugaragaro ni ntumwa ya Minisitiri w’ubuzima ariko nawe wahise agenda kubera izindi nama yarafite

Nyuma yaho umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ukaba waramaze gushyira ibikomere  mu rwego rw’indwara zitandura kuko hari abakomereka  bakaba bagira ubumuga budakira, iyi nama ikaba ariyo kugira ngo duhuze imbaraga bitume abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu bijyanye no kurwanya ibikomere n’ubumuga hari abakora mu bitaro ndetse na bakora mubigo bya leta nka minisiteri y’ibikorwa remezo, police

Irene Bagahirwa umukozi muri RBC ushinzwe agashami ko kurwanya ibikomere n’ubumuga yakomeje agira ati “Dukeneye guhuza imbaraga kugira ngo tumenyeshe abantu ikibazo cyo gukomereka uburemere bishobora kugira ku muntu ukomereka akaba adashobora kwivuza hakiri kare ku buryo bimuviramo ubumuga cyangwa urupfa igihe atahuye n’umuganga ngo amufashe cyangwa se ngo ajye ku bitaro”.

Abatanze ibiganiro bose bagiye bagaragaza ko ibikomere bitandukanye hari ibiterwa n’impanuka zo mu muhanda cyangwa ibiterwa no kwitura hasi akagira igikomere kuko ari nabyo byinshi, ariko muri ibyo bikomere byose ibiterwa n’impanuka zo mu mihanda nibyo bikomeye cyane kuko bituma umuntu ashobora gupfa.

Irene Bagahirwa umukozi muri RBC ushinzwe agashami ko kurwanya ibikomere n’ubumuga

Mu bitaro bya Kigali (CHUK) bagaragaza ko 71% ari ibikomere by’impanuka muri ibyo bikomere hakabamo ibihitana ubuzima bw’abantu hakabonekamo n’abamugara, bityo rero guhuriza hamwe abaganga bo mu bitaro byose bikazatuma tubasha guhuriza hamwe imibare yabagira ibikomere by’impanuka ibikomere byo guhanuka mu mazu maremare cyangwa se ibikomere byubushye, bityo rero tukaza gusoza iyi nama dushyizeho uburyo hazamenyekana imibare yose yo mu gihugu kuko kugeza ubu ntabwo izwi.

Dr Theopile Dushime ushinzwe ishami ry’ubutabazi muri CHUK ibyo bakunze kwita SAMU bimwe mubyo dukeneye ku baturage ni ukumenya kwirinda nibura kugira ngo tugabanye imibare yabakomereka niba ari impanuka zo mu muhanda hagabannywe umuvuduko.

Yakomeje agira ati “Iyo umuntu akomeretse umugejeje aho agomba kubona ubutabazi ubundi amakuru baba bakeneye kuwamuza kwa muganga ni aho impanuka yabereye kugira ngo babashe kubishyira mu mwirondoro wuwakoze impanuka naho kuvuga ko bafata uwakoze ubutazi bwo kuuwagize impanuka ni kirazira rwose ndetse n’ubutumwa bwaratanzwe ku bitaro hose ndetse no ku bigo nderabuzima”.

Iyi nama ikaba ari iyu munsi umwe kugira ngo babashe guhuza iyo mibare ikaba yitabiriwe n’abaganga baturutse mu gihugu hose ndetse ikaza kurangira bashyizeho uburyo bajya bahuza iyo mibare y’inkomere ndetse n’abamugaye ku rwego rw’igihugu kuko ubundi buri bitaro bigira imibare yabyo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *