ARPST : Mu makipe 81 yatangiye Shampiyona ayageze ku mukino wa nyuma yari mu itsinda rimwe mu mupira w’amaguru

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019 nibwo hasojwe irushanwa ry’imikino y’abakozi mu bigo bya Leta ndetse n’ibishamikiyeho hamwe n’ibyigenga, umushyitsi mukuru muri iyi mikino akaba yari Minisitiri w’umuco na Siporo wari watumwe na Minisitiri w’intebe utabashije kuboneka.

Abayobozi bakuru b’igihugu bari bitabiriye isozwa ry’imikino y’abakozi

Uyu munsi hakaba habaye imikino ibiri gusa kuko indi mikino yari yararangiye mu kwezi kwa mbere, mu bitabiriye gusoza kwiyi Shampiyona hakaba hari abayobozi batandukanye harimo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi wa ARPST Bwana Mpamo Thierry akaba yashimiye ibigo byose byitabiriye, ndetse anashishikariza ibindi bigo kurushaho kwitabira iyi mikino yabo, kuko bituma barushaho kumenyana kandi bakabasha kurwanya indwara zimwe na zimwe zitandura.

Umuyobozi wa ARPST ageza ijambo ry’ikaze kubitabiriye imikino ya nyuma ndetse anatumira minister w’abakozi ba Leta n’umurimo kugira ijambo ageza ku bakozi

Yagize ati “Tunejejwe nuko irushanwa ryagenze neza kandi iri rushanwa rikaba rimaze gutera imbere kuko muri uyu mwaka amakipe yabaye aya mbere atatu azasohokera u Rwanda akajya kwitabira imikino Nyafurika izabera muri Tunisia, tukaba dusaba ibigo kurushaho kwiyongera kugira ngo ARPST nayo ibashe kubona inkunga ibafasha gutunya iri rushanwa, ikindi tukaba dusaba ubufasha kuko iyo amakipe abaye menshi tugira ikibazo cy’ibibuga”.

Uyu mukino wa PRIMATURE na NIDA warimo ishyaka rikomeye cyane

Ikindi cyagarutsweho nuko ikijyanye no gukinisha abakinnyi batiye bitagikunda kuko ubu buri mukinnyi aba afite agakarita kamuranga kandi kavuye mu buyobozi bwabo natwe tugakora ubugenzuzi ariko uwo twafata tukaba twabimenyesha inzego zibishinzwe ku buryo ari ikigo cya mukinishije cyafatirwa ibihano. Amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma uyu munsi muri Baskeball hakaba hahuye NIDA na PRIMATURE uyu mukino ukaba waje kurangira NIDA itsinze PRIMATURE 49-46 uyu mukino ukaba wari ubereye ijisho kuko harimo guhangana cyane.

Igitego cya mbere cy’ikipe y’’Ikigo Cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatumye abakunzi bayo batangira ibyishimo

Mu mupira w’amaguru wahuje amakipe yari mu itsinda rimwe yari amenyeranye Minisiteri y’ingabo (MoD) hamwe n’Ikigo Cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), amakipe yakinnye inshuro zirenga eshatu ariko igihe kinini yanganyaga, ariko uyu munsi ukaba wari utegereje kugira ngo ikipe y’ikigo Cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyerekane ko gishoboye ndetse kiniteguye guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika kuko cyatsinze Minisitri y’ingabo ibitego 3-1 kandi kibarusha cyane.

Umutoza w’ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare Mutebutsi Alesis akaba akomeza avuga ko bagiye kurushaho gukora imyitozo kugira ngo irishema bazarihorane kandi akaba ashimira abafana bari bamuri inyuma abakozi bagenzi be bari bitabiriye umukino wa nyuma kandi ko n’ubundi batigeze babatererana.

Yagize ati “Imyitozo iragomba gukomeza kandi amahirwe nuko dushobora no kwongeramo abandi bakinnyi mu gihe byaba bishobotse doreko ubuyobozi bwacu budushyigikiye, tukaba twiteguye gusohokera igihugu kuko kuba dushyigikiwe n’ubuyobozi twumva ntacyo twababurana bityo gahunda ihoraho yo kuwa gatanu ya Siporo tuzajya tuyikoresha kugira ngo turusheho kwitoza”.

Minister w’abakozi ba Leta n’umurimo wari witabiriye uyu mukino akaba yashimye uburyo ibigo byitabiriye ndetse anavuga ko bagiye kurushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo ibigo byose bya Leta birusheho kwitabira iyi mikino ndetse no kureba uko buri wa gatanu hajya haba Car Free Day mu bigo bya Leta.

Byari ibyishimo ubwo umusifuzi yasozaga umukino ’Ikigo Cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) gitsinze 3-1 cya MoD

Yakomeje agira ati “Nka Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo turagomba gushyiramo imbaraga kugira ngo natwe ikipe yacu itabashije guhembwa kuko yavuyemo hakiri kare, tuyongerere ubushobozi nibura umwaka utaha tuzaboneke muzambere”.

Imikino yasojwe bahembwa amakipe 2 ya mbere ubu ibihembo bikaba byazamutse aho iya mbere yahawe igikombe hamwe n’ibihumbi ijana(100.000 frs) naho iya kabiri igahabwa ibihumbi mirongo inani (80.000 Frs) akaba ari intera nziza tukaba twizera ko umwaka utaha dushobora kuzongera ibihembo kandi tugahemba amakipe atatu ya mbere.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *