Muri gahunda Guverinoma yihaye y’ imyaka irindwi niyo tugenderaho aho nka MINISANTE mu igenamigambi y’imyaka itandatu kuva muri 2018-2024 dushyize imbere gahunda yo gushishikariza abanyarwanda gukora siporo ya bose birinda indwara zitandura kandi iyi gahunda ikazagera mu Turere twose.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba akaba yabitangaje ubwo habaga inama n’abafatanyabikorwa biyo Minisiteri bagamije kurebera hamwe ibyiryo genamigambi nubwo bariteguriye hamwe kugira ngo bazamure urwego rw’ubuzima bikava mu mpamuro bikajya mu bikorwa
Yakomeje agira ati “Tugomba kwirinda indwara kuko kwirinda biruta kwivuza, kuko kuvura umuntu yarwaye wamurinda indwara kandi hari aho bishoboka, muri iri genamigambi harimo kwigisha abaturage kwongerera ubushobozi abajyanama b’ubuzima kuko bakora akazi kanini mu kurinda abaturage, gushyira imbere Siporo kugira ngo twirinde zandwara zitandura “Car Free Day” kuyikwiza mu Turere twose kandi abanyarwanda bakaba bemerewe kwipisha rimwe mu mwaka kugira ngo barebe nib anta ndwara banduye hamwe n’isuku”.

Kugeza ubu abamaze gufata Mitiwele bageze kuri 81% bityo rero 19% batarazifata batinya kujya kwisuzumisha bigatuma barembera mu ngo cyangwa se bajyayo ntibishyure ugasanga bateje ikibazo ibitaro bikajya mu gihombo gahunda irimo hano ni ugufatanya n’izindi nzego kugira ngo dushishikarize buri muturage gutunga mitiweli kubera akamaro kayo, ariko nanone natwe tugatunganya serivise tubaha, kuko uwaguze mitiweli yagera kwa muganga akacyirwa nabi bituma ubutaha atayigura ni byiza rero kubaha iyo serivise nziza
Abahanga muri Siporo bakaba bemeza ko k’umuntu ukora Siporo hari indwara zitamuhangara nk’indwara z’imitsi, umuvuduko w’amaraso ndetse na Diyabeti ariko nano guhagarika Siporo uko wiboneye nabwo hari izindi ndwara zahita zigufata kuko umubiri wawe uba waramaze kuyimenye ni byiza kugira umuganga ukugira inama kuko Siporo zose siko ugomba kuzikora kuko hari izakugiraho ingaruka.
Jean Pierre@Rebero.co.rw