Dukeneye inganda zikora ibitambaro mu Rwanda kugira ngo tubashe kugera ku ntego y’ibyiwacu( Made in Rwanda )

Muri gahunda bihaye yo guteza imbere inganda ziciriritse ubuyobozi bw’ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda ( NIRDA) bukaba bukomeje gutanga amahugurwa kuri izo nganda.

Abayobozi bahugurwaga bakurikira iby’iwacu byatangwaga n’umukozi wa Minicom 

Umunsi wa kabiri w’amahugurwa ku nganda zikora imyenda baganiriye n’umukozi wa y’inganda n’ubucuruzi ( Minicom) Bwana Freddy Mugabe abagezaho ibyiza na gahunda y’ibyiwacu (Made in Rwanda ) ko iyi ari gahunda igihugu cyabashe y’imyaka irindwi, kuko yatangiye muri 2015 kandi ikaba imaze kugabanya igihombo cy’ibyo twavanaga hanze.

Yagize ati “Burya iyo tugiye kuvana ibintu hanze twitwaza amadorali ariko iyi gahunda ikaba imaze  kugabanya igihombo twaterwaga no kujya kuza ibyo hanze kingana na Miliyoni 450 z’amadolari, kuko inganda zacu zibikora harimo iby’ubwubatsi, inganda zikora ibiribwa ndetse nizikora ibyo twambara”.

Ariko abakora imyenda bagaragaje impungenge zuko nubwo iyo myenda ikorerwa mu Rwanda haracyari ikibazo cyuko ibitambaro biracyava hanze ndetse n’ibindi bikoresho bakoresha harimo ibipesu ndetse n’ibindi bitandukanye.

Uruganda rwa BUrera rudoda amashati ndetse nindi myenda itandukanye

Undi wabaganiriye ni umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ( RSB) Madame Denise, ariko we akaba ahubwo yarahahuriye n’ibibazo byinshi kuko nawe yasanze hari ibyo adasobanukiwe ugasanga asubiza ko azabatumikira kuko atarazi ko ariko bikorwa.

Abayobozi bashinzwe ibikorwa mu nganda zidoda imyenda ndetse n’abayobora inganda banenze RSB ko ibaka amafaranga yo gupima ibitambaro baba bavuye kurangura hanze, ariko bigasohoka ntacyo babipimyeho nawe abasubiza ko atarabizi, ikindi bamusabye ko yabasabira amahugurwa kugira ngo bamenye uko bakwikorera igenzura bakamenya nibura muri bike kugira ngo bajye bazana ibifite ubuziranenge, aha yabasabye ko bagomba kubyishyura kugira ngo bahugurwa, ariko ikigaragara nuko NIRDA izabibafashamo kuko bagaragaje ko hari imboganizi.

Niyomzima Jean Marie Vianney umuyobozi w’uruganda rudoda imyenda rwa Burera ( Burera Garment) nawe yatangiye ashimira NIRDA ubusake ifite byo kuzamura inganda zidoda imyenda kuko mu mpuguke batuzaniye batweretse uburyo dushobora gukora imyenda ifite agaciro.

Niyomzima Jean Marie Vianney umuyobozi w’uruganda rudoda imyenda rwa Burera iyi myenda yambaye niyo bikorera

Yakomeje agira ati “Bimwe mu bitubangamiye ni ibijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga ndetse na tekinike muri ibi byo gukora imyenda ibyo rero tukaba dusanga uko NIRDA na MINICOM bakomeje kubisobanura ko bagiye kubigiramo uruhare bakaba bafasha izi nganda kugaragara no kumenyana n’ibigo by’imali ndetse na Leta igashyiramo imbaraga zisumbye izari ziriho”.

Basoje basaba Leta ko yashyiraho ishuri ryigisha abatekinisiye kudoda ndetse n’amafaranga yo kubafasha ntanyuze muri banki z’ubucuruzi kuko izo Banki nazo ziba zifite ayazo zicuruza bigatuma ayo batayabona kuko babanza gucuruza ayabo, ikindi basaba ko habaho gufatanya kugira ngo nibura haboneke inganda zikora ibitambaro hano mu Rwanda.

Jean Pierre@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *