Ishuri KTCS (Kigali Theological College and Seminary) ryatanze impamyabunyi ku nshuro ya 7

Ishuri ryigisha Iyobokamana  n’ubundi bumenyi rusange burimo  gukemura amakimbirane, indimi, icungamari n’icungamutungo n’ibindi ( Kigali Theological College and Seminary) KTCS ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi.

Umwe mu batanze ubumenyi mu Ishuri rya KTCS (Kigali Theological College and Seminary) wahawe akazina ka Mugwaneza

Rev. Dr. Bashaka Faustin, Umuyobozi w’ishuri yavuze ko  ari ishuri ryashinzwe n’amatorero agize Sel et lumiere, ritanga ubumenyi mu Iyobokamana  n’ubundi bumenyi  bityo ko abanyeshuri barangije  bagiye  gutanga umusanzu wabo muri Sosiyete Nyarwanda.

Yagize ati, “Baje gukora byinshi ari nayo mpamvu tubigisha gukemura amakimbirane, ubujyanama kugira ngo bafashe sosiyete nyarwanda yahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Rev. Dr. Bashaka Faustin, Umuyobozi wiri shuri KTCS

Akomeza avuga ko  abasoje amasomo yabo muri iri shuri  bashobora no gufasha abantu bahungabanye, abafite ibibazo, kurwanya ubukene n’ibindi kuko bahabwa  n’isomo ry’amajyambere y’icyaro. Avuga ko aba banyeshuri bagiye gutanga umusanzu wabo mu bibazo byugarije amatorero  mu buryo bwo gukemura ibyo bibazo.

Yagize ati, “ Turabasaba gutanga  inyigisho nzima, gukoresha ibyo bize, kuba abajyanama ku bashumba batize bityo, Itorero ry’Imana ryo gutukwa ahubwo rihabwe agaciro, risubize ibibazo sosiyete koko ifite atari ukuba ibibazo muri sosiyete.”

Kuba muri sosiyete hari bamwe batukisha itorero, bagakora ibintu bitajyana n’ibyo Imana ishaka, abahamagarira kuza nabo bakiga.

Yakomeje agira ati, “Cyane ko na Guverinoma yacu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda icyo kibazo yakibonye isaba ko buri wese yakora umurimo yigiye kandi koko ni byiza cyane, icyo kizaba igisubizo, turabahamagarira kuza kwiga kugira ngo basobanukirwe, kwiga bakamenya kuko ntawe utanga icyo adafite.”

Umutesi Kaberuka Esperance, asoje ikiciro cya kaminuza muri iryo shuri, avuga ko yari asanzwe  akunda gusenga ariko atarigeze  yiga  Iyobokamana. Kuri ubu ngo atewe ishema nuko yamenye icyo Umukirisito asabwa nicyo umushumba asabwa, amenya kubitandukanya  bityo ngo agiye gukorera Imana neza  adahuzagurika.

Akomeza kandi ahamagarira abashumba bose kwiga kuko  abisobanura ko bituma hari ubumenyi bunguka, uburyo umuntu yayobora itorero neza nta makimbirane abayeho.

Bishop Dr Musabyimana Didace

Yagarutse ku byo anenga mu matorero agira ati, “Ibyo nenga nuko amwe mu matorero ayoborwa n’abantu batize Iyobokamana, ntibabashe  gutandukanya ubumenyi  bwo kuyobora abandi  n’ubumenyi biyumvamo. Ni mu gihe nyamara kuyobora abandi ari uko uba ufite icyo ubarusha, iyo ufite icyo ubarusha  nta makimbirane ugirana na bagenzi bawe kuko mwese muba mukorera umwami umwe.

Kimwe na bagenzi be basoje amasomo bashimira Imana, bagashimira n’ubuyobozi bw’ishuri kandi ko bagiye kurushaho kwegera intama z’Imana bakazihugura.

Abasoje amasomo yabo basabwe kuba umunyu w’isi

Rev. Dr Bashaka asaba aba barangije amasomo yabo kuba urumuri n’umunyu w’Isi. Yifashishije ijambo ry’Imana riri muri Matayo 28:18 –20 havuga icyo Yesu Kirisito yategetse intumwa, ababwira ko barangije ikivi cy’amasomo ariko ko hari ibindi bibategereje, abasaba guhindura abantu bo mu mahanga yose babigisha, babatiza mu Izina rya Data wa Twese n’Umwana n’Umwuka Wera.

Abari barangije muri iyo kaminuza ya Kigali Theological College and Seminary byari ibyishimo gusa

Yagize ati, “Sosiyete Nyarwanda irabategereje kugira ngo mugire icyo muhindura ku buzima bwabo mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri kuko roho nziza ikwiye gutura mu mubiri mwiza. Mwize byinshi mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri. Igihe rero kirageze cyo kujya kubishyira mu bikorwa .”

Yabasabye kuba intangarugero no kurangwa n’amahoro. Ati, “Niho mugitangira, amahoro abarangweho nk’abarangije kwiga ari nako muba  urugero kubandi.”

Akomeza yungamo ati, “Ese urarangije kugira ngo ujye gutera intugunda mu itorero cyangwa urarangije kugira ngo ujye kuba umucyo n’umunyu w’itorero ry’Imana. Tubifurije kuzana ubwo bumwe n’amahoro nkuko Yesu abidushakaho kandi no kumwumvira no kugendera mu bushake bw’Imana.”

Uretse ibi, yabasabye  kumvira ababayobora no kumvira ubuyobozi bwite bwa leta, no kubusengera kuko abishimangira ngo  nabo ni  abakozi b’Imana. Abashimira uburyo bagaragaje ubuhanga n’ubushobozi mu masomo menshi bahawe mu myaka itatu yose ishize.

Ishuri KTCS ryatangiye mu mwaka wa 2005, rimaze guha ubumenyi abanyeshuri barenga 170 ku banyeshuri barangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza n’ ikiciro cya mbere ku bakozi b’Imana batandukanye baba abo mu Rwanda cyangwa abo mu mahanga.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *