
Ibigo by’amashuli mpuzamahanga 14 bigiye guhurira mu mukino wo kwoga muri Green Hills
Iri rushanwa rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 5 rikaba rizahuza abanyeshuli bagera kuri 102 bamaze kwiyandikisha, rikaba rizabera muri Green Hills Academy Nyarutarama kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo rikazitabirwa n’abahungu n’abakobwa kuva ku myaka 8 kugeza kuri 18.
Ni irushanwa rizatugaragariza impano dufite mu mukino wo kwoga kuko rizitabirwa n’ibigo by’amashuli bifite Piscine cyangwa se ibituriye ibiyaga, bimwe mu bigo byamaze kwiyandikisha kuzitabira iri rushanwa ni ibigo bifite gahunda itandukanye n’iya Minisiteri y’uburezi mu Rwanda kuko byo ubu biri mu bieuhuko byitegura gutangira igihembwe cya kabiri.
Ibyo bigo bikaba bikurikiza gahunda mpuzamahanga akaba ari : Green Hills Academy ari nayo izakira irushanwa,Riviera high School,ISKL,KICS,Ecole Belge,Ecole Fran