Turwanye Sida mu Rwanda isigare ari umugani kuko Leta yu Rwanda ibifitemo ubushake.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Musanze watangijwe ni urugendo rwavuye ku murenge wa Muhoza werekeza kuri stade ubworoherane umyuze ku isoko rya Musanze urugendo rwari ruyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubizima hamwe na Guverineri y’amajyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye.

Urugendo rwatangiriye ku Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya Sida

Bageze kuri Stande Ubworoherane babanje gusura ibikorwa bitandukanye byari muri stade aho basuye urugaga rw’imiryango irwanya Sida mu bafatie ubumuga ( UPHLS ) hamwe n’abandi batandukanye bari bitabiriye ibyo birori.

Umwe mu baturage waganiriye na Rebero.co.rw yadutangarije ko ubu Sida yabaye indwara nk’izindi kuko ni kimenyi baje kwizihiza umunsi wabo nta mpungenge kuko imiti duhabwa yatumye ntawe Sida igihitana imutunguye, bityo rero nkaba nkangurira buri wese kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze.

Abantu basaga miliyoni 30 ku isi hose babana na Virusi itera Sida

Umuyobozi wa RBC mu Rwanda Dr Condo yatangiye ashimira abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya Sida  ndetse ashimira abayobozi bitabiriye uwo munsi kuko bigaragara ko baba babishyize muri gahunda zabo.

Yakomeje agira ati “Abantu basaga miliyoni 30 ku isi hose babana na Virusi itera Sida, nyamara abipimishije bazi ko babana na Sida ni 45% mu Rwanda iki gipimo kigeze kuri 89% mu Rwanda anadura Sida ku mwaka bagera hafi ibihumbi 12 ibi bigararagaza ko tugomba gufata ingamba zo kurwanya abandura Sida kugira ngo tubigabanye ibi nibyo byatumye hatoranywa insangamatsiko igira iti “ Dukumire ikwirakwiza rya Virusi itera Sida twipimisha kandi duharanira ubuzima bwiza” .

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yatangiye aha ikaze abashyitsi baje kwitabira umunsi mpuzamahanga ndetse akangurira abaje bose kurwanya icyorezo cya Sida kuko abahitanywe nayo ari benshi atanga umunota wo kubibuka.

Yakomeje agira ati “ Ubusanzwe uyu munsi wari mu nshingano zanjye nkuwateguraga uyu munsi nkiri umukozi wa CNLS ubu nabaga niteguye ku byara kuko ninjye wawuteguraga uyu munsi ni umunsi ukomeye mu buzima bwanjye nibukaho byinshi, kuko hakorerwaga uguhezwa ku bantu babaga barabduye agakoko gatera Sida ariko uyu munsi murabona ko twicaranye hano”.

Umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya Sida wari witabiriwe n’abantu benshi

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima wari umushyitsi mukuru yakomoje ku mezi atandatu ko agakoko gatera Sida kazaba ari umugani ariko avuga ko tugomba guhagurukira kwipimisha kubushake kugira ngo tukarandure burundu.

Yagize ati “ Turagira ngo tumenyeshe abantu barengeje amezi arenga 12 batipimisha agakoko gatera Sida kandi bakaba barakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye tukaba dukangurira abo bantu ko bagomba ku ipimisha bagane serivise zacu kuko nibwo butumwa nyamukuru kugira ngo tumenye uko duhagaze”.

Uyu munsi ukaba warasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo abakinnye ikinamico yuko abakundana mbere yo kubana bagomba kubanza kwipimisha hamwe n’umuhanzi ukunzwe mu Rwanda wariririmbiye abitabiriye ibirori ariwe King James indirimbo zitandukanye zatumye n’abanyacyubahiro bacinya akadiho

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *