Tumba:Ubuyobozi bukomeje kugaragaza uruhare kukurwanga no guhana abatera abana inda batarageza imyaka y’ubukure.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba hamwe muhavugwa ko haba abicuruza benshi mu karere ka Huye bakajije umurego mu kurwanya abagabo batera inda abana batarageza imyaka bikabaviramo kwishora mu mwuga w’uburaya bakiri bato. 

Mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba nkahabarizwa urubyiruko rwinshi bamazegufata ingamba zitandukanye zo gukumira inda ziterwa abana barimunsi y’imyaka yubukure mukurushaho gufatira ibihano bamwe mu bagabo bashyirwa mu majwi ko bahohoteye abo bana kuko kurubu mu murenge wa Tumba hari abagabo bagera kuri 2 bari mubugenzacyaha bakurikiranyeho icyaha cyo gutera inda abana badafite imyaka y’ubukure.

Urayeneza Theogene umuturage utuye mumurenge wa Tumba yagize ati”kuba abana bakiri mu myaka mikeya bariguterwa inda avuga ko biriguterwa nuko hari ababyeyi bataganira na bana babo kubera muguhugira kugushaka ubuzima abana nabo bajya mu bagabo babashukisha inticantikize z’imyenda telephone na kuba basohokana ahantu hatandukanye kubera ubukene no kutamenya igihe cy’uburumbuke bigatuma batwara inda batarageza igihe.

Urayeneza Theogene umuturage utuye mumurenge wa Tumba(Photo @rebro.co.rw)

Migabo Vital umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Tumba agira ati”kuri ubu mu murenge wacu wa Tumba harimo harakurikiranwa abagabo 2 bakekwaho kuba barasambanyije abana batarageza igihe cyogukora imibonano mpuzabitsina abana nabo bakaba barigukurikiranwa n’abaganga kugirango barebe ko nta ndwara bandujwe cyangwa se izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina akomeza avuga ko mu murenge wa Tumba batangije igikorwa cyo kugenaurugo kurundi bako ibarura kuhaba hari abana baba baratewe inda igihe kitageze.

Migabo Vital akomeza avuga ko afatanyije n’abafasha myumvire bakorera mu midugudu batangiye kuganiriza ababyeyi mu mugoroba wababyeyi kukurushaho gukangurira no kwigisha bamwe mubabyeyi bagifite imyumvire ikiri hasi ku kuganiriza abana babo kubijyanye n’ubuzima w’imyororokere kuko basanga ariho haturuka kimwe mubituma abana batwara inda zitateganyijwe bakiri bato.

Migabo Vital umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Tumba(Photo@rebero.co.rw)

Muri uyu murenge wa Tumba kandi bakaba barashyizeho ibigo bihurirwamo nurubyiruko kugirango bigishirizwemo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo kandi banarushaho gukangurirwagahunda zitandukanye za leta banahigira imyuga itandukanye ibafasha kwiteza imbere.

Nyirampundu Francoise  afite imyaka 19 akaba afite umwana w’umwaka, avuga ko n’ubwo bamuteye inda akabyara batamufashe ku kunufu koahubwo uwayimuteye yajyaga amushiksha utuntu . Ati “ntabwo yamfashe,byabaye nk’ibishuko kuko nari umwana  yajyaga anshukisha utuntu tw’amabombo na biswi, aza kuntera inda mbimubwiye ambwira ko nnibeshya nkavuga uwainteye azamerera nabi.

@rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *